Abakora TIG barenga 1400 bamaze gutoroka

aba tigistesAbagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1440 nibo bemezwa n’ubuyobozi b’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda ko batorotse ibihano nsimburagifungo bari barahawe (TIG) mu myaka irindwi ishize.

Aba bakaba bari muri gahunda yo kurangiza ibihano byabo babikorera hanze ya gereza.

Ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda ari nabwo bushinzwe imicungire y’abakora imirimo nsimburagifungo buvuga ko butazi aho aba bantu bihishe.

Generali Paul Rwarakabije yagize ati: “Ntabwo tuzi aho aba bantu baherereye, twatanze imyirondoro yabo tuyiha Polisi n’inzego z’ibanze kugira ngo badufashe kubashaka, ntituzi ko bamwe bakiriho cyangwa bari mu gihugu cyangwa se bari hanze y’igihugu, dufite impungenge z’umutekano iyo basubiye muri sosiyete nyarwanda muri buriya buryo gusa kuba tutarumva hari aho bakoze isubiracyaha nabyo aba ari ikimenyetso cyiza ko bagorowe.”

Aba 1440 batorotse mu byiciro uhereye mu mwaka wa 2005 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, mu Karere ka Gakenke honyine hamaze gutoroka 93 harimo 15 bakomoka by’umwihariko muri ako Karere.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside iramagana iri toroka ariko ikanasaba inzego z’ibanze kugira uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo aba bantu basubizwe mu mirimo nsimburagifungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Jean de Dieu Mucyo yagize ati: “Ubundi ntabwo byari bikwiye ko hari utoroka atarangije ibihano yahawe, hakwiye kubaho ubufatanye bw’inzego zose harimo inzego z’ibanze kugira ngo aba bantu bagaruke barangize ibihano bahawe.”

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 uvuga ko utewe impungenge n’aba bantu basubira mu muryango nyarwanda batarangije ibihano ngo kuko ari ikimenyetso cyuko batemeye kugororwa.

Perezida wa IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati: “Kuba twemera ko bajya muri TIG ni ibyaha badukoreye, ni ukwihangana gukomeye kuko abahawe gukora TIG bagabanyirijwe ibihano, twarabyemeye mu rwego rwo kongera kubaka sosiyete ariko biratubabaza iyo batoroka gutya.”

“Kuri twebwe iyo twumvise ko batorotse tubona ko icyo gikorwa kitagamije kubaka sosiyete, turasaba abashinzwe kubarinda gukora akazi kabo kandi bikaba uruhare rw’inzego zose, ese babacika bari hehe? Bidutera impungenge kuko iyo batorotse bitwereka ko batagorowe.”

Umuyobozi wa IBUKA yongeye ho ko hagomba kurebwa neza niba abatoroka atari bo basubira mu bikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu no kubatera ubwoba.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ndetse n’imicungire y’abakora imirimo nsimburagifungo ruvuga ko hari abakora TIG babarirwa hagati ya 9.000-10.000

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 02/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: