2012 isize Canada yohereje Mugesera mu Rwanda, TPIR nayo ivuye ku izima

MugeseraNyuma y’imyaka 16 ahatana n’ubutabera bwa Canada kugira ngo atoherezwa mu Rwanda, Leon Mugesera yarashyize agezwa mu gihugu yavugiyemo ijambo mu 1992; aho abenshi barisobanura nko guhamagarira abahutu kwica abatutsi.

Taliki 24 Mutarama 2012, nibwo Leon Mugesera yagejejwe mu Rwanda, maze ikinyamakuru ctvmontreal.ca cyandika inkuru ivuga ko ari bwo bwa mbere mu mateka Canada yohereza umuntu mu Rwanda.

Ubwo umuryango wa Mugesera waririraga ku kibuga cy’indege “Pierre Elliot Trudeau” mu Rwanda ho hari ibyishimo cyane cyane mu banyapolitiki ndetse n’inzego z’ubushinjacyaha.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yanditse ku rubuga nkoranyambaga “Twitter” agira ati; “koherezwa kwa Leon Mugesera nyuma y’imyaka isaga 10, ni inkuru nziza ku bifuza ubutabera no gukira (healing), Canada yakoze ibikwiye.”

Nubwo Mugesera yagejejwe ku kibuga cy’indege hafi saa sita z’ijoro, byibuze yari ategerejwe n’abanyamakuru bagera muri 60 harimo abakorera mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Amaze umwaka ataraburana mu mizi

Mugesera amaze hafi umwaka ataraburana, yagiye agaragariza urukiko ko atiteguye kuburana kubera uburemere n’ubunini bwa dosiye ye, mu rukiko rwisumbuye n’urukiko rukuru ndetse n’urukiko rw’ikirenga, yaranzwe no kugaragaza inzitizi kandi inshuro nyinshi zagiye zemerwa n’abacamanza ariko ubushinjacyaha bukabona ko ari amayeri yo kwanga kuburana.

Icyakora umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga ari nawe ubu ukuriye itsinda ry’abashinjacyaha rishinja Mugesera, yavuze ko kumuburanisha bitazatwara inkiko z’u Rwanda igihe kingana n’icyo Canada yafashe.

2012: TPIR nayo yavuye ku Izima

U Rwanda rwakomeje kenshi guharanira ko amadosiye y’abafungiye Arusha ku Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda yakoherezwa u Rwanda nk’inzira y’ubutabera bukwiye ku bakorewe Jenoside.

Urukiko mpanabyaha rwakomeje kuvuga ko ubutabera bw’u Rwanda budafite ubushobozi ariko mbere gato y’isozwa rya TPIR, amwe mu madosiye yohererejwe u Rwanda ndetse umwe mu bakekwaho Jenoside wari ufungiye Arusha Uwinkindi Jean abanziriza abandi koherezwa mu Rwanda.
Uwinkindi
Taliki 19 Mata 2012, iminsi 6 icyunamo kirangiye, nibwo Uwinkindi yagejejwe i Kanombe, maze Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ishyira itangazo ahagaragara yishimira koherezwa kwa Uwinkindi.

“Komisiyo yishimiye iyoherezwa rya Uwinkindi mu Rwanda, kuko ari bwo bwa mbere umwe mu bakurikiranweho icyaha cya Jenoside bafungiye Arusha aza kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.”

Komisiyo yasabye kandi ko abakoze Jenoside bakomeza gukurikiranwa, ariko bikaba byaba byiza kurushaho ko bagezwa imbere y’inkiko z’u Rwanda aho bakoreye icyaha cya Jenoside bakurikiranweho.

Ku barangije gukatirwa n’urukiko rwa Arusha, Komisiyo yasabye ko baza kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, ndetse n’abatari baburana bakoherezwa mu Rwanda.

Uretse Uwinkindi ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali aho ategereje kuburanishwa mu mizi, u Rwanda rumaze kohererezwa amadosiye umunani avuye mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 02/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: