Zambia yirukanye umunyarwanda imushinja iterabwobwa

Guverinoma y’u Rwanda irahakana amakuru avuga ko yanze umugabo uherutse kwirukanwa muri Zambia.

Zambia iherutse kwirukana  Abdul Rwigara Simwaya imushinja kunekera u Rwanda no kuba mubikorwa by’iterabwoba.

Taliki ya 14 Ukuboza 2012 nibwoGuverinoma ya Zambia yurije indege ya Kenya Airways KQ 0586 ariko ageze I Nairobi yangirwa kwerekeza mu Rwanda nkuko bitangazwa na Zambia daily mail.

Inzego z’abinjira mu Rwanda zivuga ko uwo muntu zitamuzi kandi ntacyo zigeze zivugana n’inzego za Zambia.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu rwego rw’abinjira mu Rwanda Ange Sebutege yagize ati,

“Ntacyo tubiziho nuwo muntu ntabwo tumuzi. None se twamubuza kwinjira mu Rwanda ataranagera ku Kibuga cy’indege cyacu tukamuburiza muri Kenya gute?”

Ntibiramenyekana neza niba Abdul Rwigara Simwaya yaramaze gusubizwa muri Zambia nyuma yo kumara iminsi ku kibuga cy’indege cy’I Nairobi yangiwe kwerekeza mu Rwanda.

Icyakora amakuru aturuka muri Zambia aremeza ko Rwigara amaze kuregera urukiko rukuru rwa Zambia arega Minisitiri Edgar Lungu ushinzwe ibyo abinjira n’abasohoka kumwambura ubwenegihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Munyandiko yagejeje kurukiko rukuru, Rwigara Simwaya yerekanye ko yarafite indangamuntu numero 463496/11/1. Ubwenegihugu yabusabye taliki 17 ukwakira 1986.

Simwaya Rwigara w’imyaka 69 y’amavuko ngo ashobora kuba yaravuye mu Rwanda mu 1966 ahungira muri Kongo Kinshasa aho yaje kuva yerekeza muri Zambia.

Ministri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia Edgar Lungu avuga ko icyemezo cyo kwirukana kubutaka bwa Zambia Simwaya kigamije kubungabunga umutekano.

Uyu mugabo ushobora kuba ari umunyarwanda ashinjwa kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba muburasirazuba bw’afrika kimwe no gutera inkunga imitwe ya politike irwanya ubutegetsi bwa Zambia

Ministri Lungu avuga kuri Simwaya rwigara yagize ati, “ Simwaya amaze iminsi atera ubwoba abanyarwanda bene wabo bari hano, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba n’amashyaka ya politike ndetse n’ibindi ntashobora kuvugira aha ku mpamvu z’umutekano. Iki gihugu ntigishobora kwemera abantu bashoza intambara muri Zambia, niyo mpamvu ntashobora kwemera ko Simwaya aguma muri iki gihugu.”
Zambia ishinja Abdul Simwaya Rwigara kuba yarakoresheje impapuro mpimbano akinjira muri Zambia mu 1979, icyo gihe ngo yerekanye ko ari umunyekongo nyamara ubwo yasabaga ubwenegihugu yagaragaje ko ari umunyarwanda.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 21/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: