U Rwanda rwafashe abakekwaho ubujura bukomeye muri Kongo

PolicePolisi y’u Rwanda iremeza ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho ubujura muburasirazuba bwa Kongo. Yemeza kandi ko yafatanye abo bantu amafaranga atavuzwe umubare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Theos Badege yagize ati, “Twamenye ko hari abantu binjiye mu Rwanda, badaciye kumupaka, tumenyeshwa  ko bagize uruhare mu bujura, Ubu tuvugana hari abantu bamaze gufatwa hamwe n’amafaranga, ubu harakorwa iperereza ry’ibanze.”

Supt. Badege yongeye ho ko abafashwe bavuga ururimi rw’igiswahili n’ilingala. Yongeyeho ko nta byangombwa bafite bibaranga.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zikorera muri Kongo MONUSCO zivuga ko abibye amafaranga muri Kongo bafatiwe mu Rwanda.

Nyamara amakuru dukesha inzego z’ubugenzacyaha z’u Rwanda mugitondo cyo kuwa 20/12/2012 yahakanaga ko hari abafashwe.

Umwe mubagenzacyaha ba Polisi yatangarije Izuba rirashe ati,  “nta muntu n’umwe twari twafata, dukomeje gukora iperereza, nta cyemeza ko abo bantu binjiye mu Rwanda. Erega birashoboka ko bagera no kumupaka w’u Rwanda bagasubirayo.  ntawakemeza ko binjiye mu Rwanda.”

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ari abantu batatu bakekwaho kwiba amafaranga angana na Miliyoni y’amadolari (614.000.000 frw) bafatiwe mu Rwanda.

Andi makuru aremeza ko abafatiwe mu Rwanda kugeza ubu ari abantu babiri ariko umuvugizi wa Polisi yanze kuvuga umubare w’abafashwe n’amafaranga bafatanywe ngo kumpamvu z’iperereza.

Supt. Badege yirinze no kuvuga agace bafatiwemo mu Rwanda gusa yemeza ko bafatiwe mu Rwanda kandi Polisi y’igihugu irimo gukorana n’abagenzuzi bagisirikare baturuka mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (joint verification mechanism)

Aba bakekwaho ubujura bagabye igitero ku imodoka yari itwaye amafaranga muri banki y’I Goma, ndetse abo bajura bagahitana abantu babiri abandi babiri barakomereka.

Umuyobozi wungirije wa polisi ya MONUSCO Jacques Desillets yatangarije BBC ko Polisi ya Kongo yasabye Polisi y’u Rwanda gusubiza muri Kongo abo bakekwaho ubwo bujura.

MONUSCO ivuga ko ubujura nk’ubu busanzwe mu mujyi wa  Goma ariko bakaba bakomeje gukora ibishoboka byose ngo buhagarare.

Nubwo  Polisi y’u Rwanda ihakana ko hari ibiganiro hagati yayo na Kongo, umuyobozi wungirije wa polisi ya MONUSCO Jacques Desillets yavuze ko hari imishyikirano hagati ya Kongo n’u Rwanda igamije guhererekanya abo bantu.

“Amakuru dufite ni uko ubutegetsi bw’u Rwanda bwashoboye guhagarika abo bakekwaho ubujura, biranashoboka ko banabafatanye amafaranga, Polisi z’ibihugu byombi zirimo kuvugana kubijyanye no kubasubiza muri Kongo.”

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 20/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: