Uruganda rwa Ruliba rwananiwe kumvikana n’abaturage

Ahashakishwa n’uruganda rwa Ruliba

Ahashakishwa n’uruganda rwa Ruliba

Abaturage bafitanye ikibazo n’uruganda rwa Ruliba rwifuza guhabwa ubutaka bwabo; baravuga ko bananiwe kumvikana  n’urwo ruganda kuko rwifuza kubaha amafaranga make cyane ku butaka bwabo.

Akarere ka Kamonyi kagerageje kumvikanisha impande zombi ariko biba iby’ubusa kuko Ruliba yifuza gutanga miliyoni 60.000.000 frw ku butaka bungana na hegitari 4 naho ba nyiri ubutaka bakifuza asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu butaka bungana na hegitari enye busangiwe n’abaturage 25, ni ahantu Ruliba n’Akarere bavuga ko hari ingwa nziza ikenewe cyane n’urwo ruganda.

Umwe mu baturage 25 bimwe uruhushya n’Akarere ka Kamonyi rwo kugira icyo bakorera ku butaka bwabo yagize ati, “twananiwe kumvikana kuko baje noneho batubwira ko Board[inama y’ubutegetsi] yavuze ko batanga miliyoni 60, baje bavuga make kuko mbere bavugaga miliyoni 100 kandi abaje nta cyemezo bashobora gufata. Twageze naho tubasaba ko batugurira ahandi, aho kuduha amafaranga bakaduha ubutaka ariko nabyo ntibabyumva.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi nawe asanga uruganda rwa Ruliba rutanga amafaranga make cyane atajyanye n’igihe.

Jacques Rutsinga yagize ati; “mu by’ukuri  Ruliba irimo gutanga amafaranga make kuko amafaranga batanga ntabwo yagurwa ikibanza ahandi, niyo mpamvu nihaye inshingano zo kwegera inama y’ubutegetsi ya Ruliba nkayisobanurira uko ibintu bimeze kuko abantu boherejwe n’uruganda muri iyi mishyikirano ari abatekinisiye gusa. Iki ni ikibazo kigomba kubonerwa igisubizo vuba bishoboka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yongeye gusezeranya abaturage ko azaba yabakemuriye ikibazo bitarenze taliki 24 Ukuboza 2012.

Isambu ishakwa na Ruliba iherereye mu Karere ka Kamonyi; Umurenge wa Runda; Akagali ka Ruyenzi; Umudugudu wa Kibaya.

Abaturage 25 nibo bimwe uburenganzira bwo kugira ibyo bakorera mu butaka bwabo nyuma yaho Akarere ka Kamonyi kamenye ko Uruganda rukora amatafari “Ruliba clays Ltd”  rwifuza ubutaka bw’abo baturage bungana na hegitari enye (4).

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 18/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: