Mugesera avuga ko Urukiko Rukuru nta bubasha rufite bwo kumuburanisha

ImageUbwunganizi bwa Leon Mugesera buravuga ko urukiko rwihariye rwashyiriweho kuburanisha imanza zimuriwe mu Rwanda rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ngo ibyaha aregwa yaba yarabikoze mbere ya 1994.

Umwunganinzi wa Mugesera Me Otachi Gershom yagize ati, “iyo usesenguye Itegeko Ngenga rirebana n’iburanisha ry’imanza zimuriwe mu Rwanda zivuye mu mahanga ndetse na Statut ya TPIR usanga uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha byakozwe kuva taliki 01 Mutarama 1994 kugeza 31 Ukuboza 1994, bityo uwo twunganira akaba atagomba kuburanishwa n’uru rukiko kuko ibyo aregwa yaba yarabikoze mu 1992.”

Me Otachi yongeyeho ko mu nyandiko zitumanaho hagati ya Canada n’umushinjacyaha mukuru; u Rwanda rwemeye ko ruzaburanisha Leon Mugesera hashingiye ku itegeko ngenga rirebana no kuburanisha imanza zimuriwe mu Rwanda zivanywe mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho  u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ubushinjacyaha buhagarariwe n’umushinjacyaha mukuru bwavuze ko bwemera bidasubirwaho ko Urukiko Rukuru rwihariye rwashyiriweho kuburanisha imanza mpuzamahanga rufite ububasha bwo kuburanisha Mugesera Leon uregwa ibyaha bitanu ahanini bishingiye ku ijambo yavuze mu 1992.

Martin Ngoga yagize ati, “uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Leon Mugesera, hashingiwe ku itegeko ryo kwimurira imanza mu Rwanda (Transfer law), iri tegeko rigena uburyo bubiri  bwo kuburanisha imanza zivuye muri TPIR ndetse hakagenwa umwihariko w’imanza zabavanywe mu bindi bihugu.

Iyo Canada iza guhuza ibitekerezo n’abunganira Leon Mugesera, ntabwo yari koherezwa mu Rwanda kuko Canada yari izi neza ko ibyo Mugesera akurikiranyweho yabikoze mbere ya 1994 kandi icyo gihe Mugesera ntabwo yari mu Rwanda.”

Urukiko rwafashe umwanya w’amasaha arenga atatu hasesengurwa amategeko aganisha ku bubasha bw’urukiko rwihariye rwashyiriweho kuburanisha imanza zimuriwe mu Rwanda.

Iri buranisha akaba ari naryo rya mbere rikozwe kuva uru rugereko rwashyirwaho.

Ikibazo cy’umusemuzi

Ikibazo cy’ubushobozi bw’umusemuzi cyatinzweho cyane mu itangira ry’urubanza, aho Mugesera yavuze ko Haguma Kalimba Charles (umusemuzi mushya wazanywe n’urukiko) adafite ubumenyi bwatuma asemura mu rukiko.

Uyu musemuzi ngo asanzwe ategura amategeko muri Ministeri y’Ubutabera akaba amaze imyaka isaga icumi akora iyo mirimo ariko Mugesera we yavuze ko kuba yarize amategeko bitamuhesha ubumenyi bwo gusemura ibivugirwa mu rukiko, ko ahubwo yagombye kuba ari inzobere mu byo gusemura indimi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butavuga ku bumenyi bw’usemura kandi ataratangira akazi ngo bimunanire.

Umushinjacyaha Martin Ngoga yagize ati, “turasanga ubumenyi umusemuzi afite mu by’amategeko bumwemerera gusemura, ntitwavuga ko atabishoboye kandi atarabikora ndumva twabanza tukamureka agakora akazi yahawe, Me Otachi (wunganira Mugesera) yaburanye muri TPIR aziko hari abasemuzi bakora iyo mirimo kandi batarabyigiye.”

Nyuma y’impaka ku mpande zombi; Perezida w’iburanisha Bakuzakundi Athanase yavuze ko urukiko rwahisemo uyu musemuzi rubona ko afite ububasha bwo gukora uyu murimo kandi mu gihe byaba bimunaniye ashobora guhita ahagarikwa.

Urukiko Rukuru ruzafata icyemezo ku bijyanye n’ububasha bwarwo muri uru rubanza taliki 24 Ukuboza 2012.

Leon Mugesera yari yunganiwe na Me Gershom Otachi na Rudakemwa Jean Felix, naho ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, n’abashinjacyaha bafite ububasha mu gihugu aribo  Mutangana Jean Bosco na Dushimimana Claudine.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 18/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: