87 bamaze kwicwa n’abo bashakanye mu Rwanda

GBVKuva umwaka wa 2012 watangira abantu bagera kuri 87 bamaze kwicwa n’abo bashakanye bapfa ibintu bitandukanye birimo imitungo.

Bamwe muri bo, harimo Antoinette Dusingizimana wishwe n’umugabo we Gakuru Jean Claude bari babyaranye abana umunani, yamwishe amuciye umutwe akoresheje ibice by’icupa rya Primus.

Polisi ivuga ko intandaro yabaye umwe mu bana babo wabwiye mama we ko yifuza inkweto zo kwambara (Boda-Boda), nyina amubwira ko yazisaba se ari naho Gakuru yahise yadukira umugore we atangira kumukubita, nyuma gato amwinjiza mu cyumba, amena icupa rya Primus ari naryo yakoresheje amutema ijosi.

Ishami rishinzwe gukumira ihohoterwa ryo mu ngo muri Polisi y’Igihugu (Anti-GBV)  rivuga ko impfu nk’izi mu mezi icumi ashize zahitanye  abantu 87 mu gihugu hose, kandi iyi mibare ishobora kwiyongera mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Umwaka ushize (2011), hapfuye abantu 103 bazira amakimbirane yo mu miryango.

Antoinette Dusingizimana wishwe mu byumweru bitatu bishize, nawe  yishwe n’uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko asiga abana umunani kandi uwamwishe ashobora gufungwa burundu, abana basigaye bonyine batagira kivurira.

AIP Angelique Uwamariya ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri Polisi yagize ati: “Ingaruka z’amakimbirane yo mu miryango ni nyinshi kandi ziraremereye, abana basigara ari impfubyi, imiryango nayo isigara mu makimbirane kuko uwishe afungwa bigatuma umuryango w’uwishwe ufatwa nkaho wamufungishije, ibyo bigatuma inzangano ziyongera”.

Abagore nibo bakiza ku isonga mu kwicwa n’abagabo babo naho abagabo benshi ngo bahitamo kwiyahura nk’umuti ku bibazo baterwa n’abagore bashakanye.

Polisi yemeza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Kwakira 2012, abagore bishwe n’abo bashakanye ni 25, abagabo bishwe n’abagore babo ni 11, abagore bishwe n’abo bafitanye isano ni 26 naho abagabo 25 nabo bishwe n’abo bafitanye isano.

Muri uyu mwaka, hiyahuye abagabo 11 bitewe n’ibibazo bari bafitanye n’abagore babo mu gihe abagore 2 ari bo biyahuye.

AIP Angelique Uwamariya yagize ati: “Usanga abagabo bakunda kwiyahura mu rwego rwo gushakisha umuti w’ikibazo bafite kuko baba bumva ko nibapfa ibibazo bafitanye n’abo bashakanye biri buhite birangira.”

Raporo za Polisi mu gihugu zerekana ko amakimbirane mu miryango akomeje kwiyongera ku buryo havamo imirwano ari nayo ibyara impfu.

Urugaga rurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abana ruvuga ko impinduka z’amategeko ziha abagore uburenganzira bungana n’ubw’abagabo zatumye impfu ziyongera.

Ingabire Marie Immaculée uba muri urwo rugaga yagize ati, “impinduka z’amategeko ajyanye n’uburinganire cyane cyane ku itegeko ryo kuzungura niho ibintu byabereye bibi kuko Abanyarwanda batarabyakira, amakimbirane menshi abyara impfu ashingiye  ku mitungo, ikindi Abanyarwanda ntibariga  koroherana no kubaha ubuzima bw’abandi.”

Raporo ya Polisi yerekana ko abagabo 11 aribo bamaze kwiyahura mu mezi icumi muri uyu mwaka 2012.

Ingabire Marie Immaculée akavuga ko kwiyahura kw’abagabo biterwa n’uko bahohoterwa ariko bagahitamo guceceka kugira ngo badaseba, icyakora agasaba abagabo kureka iyi migenzereze yo guceceka bibageza aho biyambura ubuzima, ahubwo ko bakwiye kuvuga ibibazo byabo bigashakirwa ibisubizo.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: