Uburemere bwa Ruliba bwaruse ubw’abaturage?

Hamwe mu hashakishwa n’Uruganda Ruliba Clays Ltd

Hamwe mu hashakishwa n’Uruganda Ruliba Clays Ltd

Abaturage 25 bimwe uburenganzira bwo kugira ibyo bakorera mu butaka bwabo nyuma yaho Akarere ka Kamonyi kamenye ko Uruganda rukora amatafari “Ruliba clays Ltd”  rwifuza ubutaka bw’abo baturage bungana na hectares  enye (4).

Abaturage 25 bafite ibibaza birenga 40 bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi basaba ko bakomorerwa; bagahabwa uburenganzira bwo kubaka no gushyira ibikorwa bitandukanye mu bibanza byabo nyuma y’imyaka hafi ibiri bafite ubwo butaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa bandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ku wa 3 Nyakanga 2012;  amwe mu magambo mu ibaruwa agira ati; “Dufite ikibazo cy’uko muduhagarikira guhabwa ibyangombwa  byo kugira icyo twikorera muri iyo sambu…kugeza ubu tubona nta mpamvu tudahabwa ubwo burenganzira nkuko abandi duhuje Umudugudu; Akagali; Umurenge; Akarere babihabwa.”

Iyi sambu ishakwa na Ruliba iherereye mu Karere ka Kamonyi; Umurenge wa Runda; Akagali ka Ruyenzi; Umudugudu wa Kibaya.

Akarere kabivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques avuga ko atigeze ahabwa ibaruwa n’aba baturage ariko akemera ko ubuyobozi bw’Akarere bwagerageje kumvikanisha Uruganda rwa Ruliba n’abaturage kandi ko azakomeza kumvikanisha impande zombi byakwanga abaturage bagahabwa uburenganzira bwabo.

Jacques Rutsinga yagize ati; “Nta banga ririmo; Ruliba irashaka hariya hantu kuko hari “Ingwa” nziza bakeneye kandi ni Kampani yigenga ariko ifitiye igihugu akamaro ariko ikibazo n’uko Ruliba ishaka kubaha amafaranga make; tuzongera tubafashe kumvikana nibyanga abaturage tuzabaha uburenganzira bakore ibyo bifuza gukorera ku butaka bwabo.”

Uburemere bwa Ruliba bwaruse  ubw’abaturage?

Abaturage bafite ikibazo bavuga ko Akarere katashingiye ku mategeko kabima uburenganzira bwo kubaka ibibanza byabo ahubwo ngo ubuyobozi bw’Akarere bwatinye FPR-Inkotanyi; ngo kuko ariyo nyiri uruganda.

Mu gihe cyo kumvikana (nkuko tubikesha umwe mu bari muri iyo mishyikirano); Uwitwa Olivier ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Ruganda rwa Ruliba yabwiye abo baturage ko “Uko twitabaje Akarere; tuzitabaza izindi nzego; muzahaduha mwanze mukunze.”

Umwe muri aba bafite ikibazo (amazina ye adashyizwe ahagaraga ku mpamvu z’umutekano we) yavuze ko aya magambo yababaje cyane.

Yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe aya magambo; “Twebwe twabifashe nk’agasuzuguro; ntitwanze kubaha ubutaka bifuza ariko natwe baduhe amafaranga ahwanye n’agaciro ku butaka muri iki gihe. Uwitwa Olivier yatubwiye ko amafaranga dusaba ari menshi ariko ntiyigeze adusubiza ayo uruganda rushobora kuduha kugira ngo twumvikane ahubwo atwumvisha ko ubutaka bwacu bazabuhabwa binyuze mu zindi nzira!”

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamenye ko iyi sambu ya Hectares 4; banyira yo bifuza amafaranga arenga gato miliyoni 200 mu gihe Ruliba yo ishaka kubaha ari hasi gato ya miliyoni ijana.

Hari abaturage bari batangiye kubaka inzu ariko bahagarikirwa imirimo yo kubaka.

Ruliba irahakana gukoresha iterabwoba

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uruganda (operations’ manager) arahakana amagambo avugwa n’abaturage yuko uwitwa Olivier wari uhagarariye Ruliba Clays Ltd mu mishyikirano yaba yarakoresheje amagambo y’iterabwoba ariko yemeza ko ubwo butaka babukeneye.

Alex Bingwa yagize ati; “Nibyo turahashaka ariko ntitwakoresheje imbaraga company ifite; baramubeshyera [DAF Olivier] rwose kuko iyo haza gukoreshwa imbaraga ntitwari kwirirwa dutangira inzira y’ibiganiro; hariya hari ibumba ry’umweru [Ingwa] dukeneye gukoresha nk’uruganda. Hari bamwe batashakaga kutugurisha; ariko tuzakomeza kumvikana tunifashishe n’izindi nzego z’ubuyobozi.”

Alex Bingwa abajijwe n’ikinyamakuru Izuba Rirashe  uko uruganda ruzabyifatamo mu gihe rutumvikanye ikiguzi n’abaturage; yasubije muri aya magambo; “Ubuyobozi nibufata icyemezo  nta kundi tuzabigenza; icyo dushaka ni uko tutananizanya; turiteguye gukomeza ibiganiro nabo.”

Icyo RPF Inkotanyi ibivugaho

Komiseri muri RPF-Inkotanyi ushinzwe itangazamakuru Hon. Tito Rutaremara avuga ko nta muntu ukwiye kwica amategeko yitwaje ko ari uwo muri RPF.

Senateri Rutaremara yagize ati; “Niba ari abo muri RPF koko[Ruliba] bagomba kubahiriza amategeko ndetse no kurusha abandi; nta muntu ukwiye kurenga ku mategeko yitwaje icyo ari cyo! Gusa ubuyobozi bubishinzwe buzubahirize amategeko he kubaho kwifuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yafashe ingamba zo kurangiza iki kibazo bitarenze iki cyumweru.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 04/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: