U Rwanda rwiteguye guhangana na FDLR hatitawe ku mahanga

ImageGuverinoma y’u Rwanda yiteguye kwivuna FDLR mu gihe cyose izakomeza kugaba ibitero hatitawe ku gitutu cy’amahanga.

Ministri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma yavuze ko ibitero bya FDLR muri iki gihe bidafite icyo bitwaye u Rwanda ku buryo byaba ngombwa kuyikurikirana(FDLR) muri Kongo.

Louise Mushikiwabo yagize ati, “FDLR ntiraba ikibazo cyatuma duhaguruka tukayisanga muri Kongo, u Rwanda ruzirwanaho igihe bizaba bikomeje, ntidusaba amahanga uruhushya rwo kwirindira umutekano. Ariko ntidushaka guha urwaho abakora raporo z’ibinyoma zibeshyera u Rwanda, tugiye muri Kongo baba babonye uburyo bashyigikira ibinyoma byabo.”

Mushikiwabo yongeyeho ko u Rwanda rumaze gukaza umutekano ku mipaka yarwo ku buryo bukomeye.

Mu kiganiro Ministri w’ububanyi n’amahanga yagiranye n’abanyamakuru yanavuze ko ibibazo bya Kongo bikomeje kwenyegezwa na bimwe mu bihugu bikomeye mu bukungu atashatse kuvuga amazina.

Mushikiwabo ati, “Ntabwo nakwirirwa nshyiraho urutonde ariko ni ibihugu bifite inyungu muri Kongo bihora bishakira abacuruzi babyo amasoko. Ni ibihugu biturusha ubukungu byitaye kubukungu kamere bwa Kongo.”

U Rwanda rusanzwe rufite umubano ukomeye n’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ubwongereza; ibihugu binasanzwe bifite ijambo rikomeye ku Isi no munama ishinzwe amahoro ku isi.

Byombi byahagaritse inkunga bisanzwe bigenera u Rwanda inyujijwe mu ngengo y’imari nyuma yuko byemeje bidasubirwaho ko byemera raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Ministri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda rugifitanye ubucuti n’ibi bihugu.

“Ntabwo u Rwanda rwatakaje inshuti, ibiri kubera muri Kongo ntabwo ari bishya, ibyemezo bafashe ni iby’agateganyo.”

 

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 04/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: