Abapolisi bavuye mu butumwa Haiti ntibarahembwa

Abapolisi b'u Rwanda berekeza muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda berekeza muri Haiti

Abapolisi bamaze umwaka bavuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti baravuga ko batarahabwa amafaranga yabo yose bagenerwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Byibuze babiri mu bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuze ko bahawe amafaranga make atarenga miliyoni kandi ntibazi igihe andi azabagereraho.

Umwe mu bapolisi batashatse ko amazina yabo atangazwa yagize ati: “Ibijyanye n’ariya mafaranga twebwe twarumiwe; ntayo baduhaye kandi hashize hafi umwaka tugarutse ubwo twitangiye igihugu rwose”.

Polisi y’igihugu ibinyujije mu muvugizi wayo; Supt. Theos Badege; ivuga ko basigaje guhabwa icyiciro cya nyuma kuko bagombaga kuyahabwa mu byiciro bitatu.

Supt. Badege yagize ati; “basigaje guhabwa aya nyuma kandi nayo azaboneka muri uku kwezi; aya mafaranga ashobora kuba ataratinze nkuko ubitekereza ahubwo niko agomba kuza.”

Supt. Badege yongeyeho ko abatarabona amafaranga yabo ari abakubutse muri Haiti uyu mwaka 2012 naho abavuyeyo mu 2011 barayabonye yose; icyakora bo barabihakana.

Polisi y’igihugu ntiyemeye gushyira ahagaragara umubare w’amafaranga ahabwa umupolisi ugiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye; icyakora ivuga ko amafaranga arutanwa cyane; nk’abapolisi bagiye nk’inzobere bahembwa amafaranga aruta ay’abagiye gucunga umutekano (Formed Unit Police).

Amakuru yemeza ko Umuryango w’Abibumbye unyuza amafaranga y’abapolisi muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda; izi nzira anyuramo akaba arizo zishobora gutera ubukererwe.

Nubwo amafaranga atangwa n’Umuryango w’Abibumbye kuri buri muntu atazwi neza; hari abavuga ko byibuze uhembwa make yagombye kubona amadolari 1200 buri kwezi ariko ngo bashobora kuba bahabwa amadolari 600.

Polisi y’igihugu kandi iravuga ko igihugu gikomeje kungukira mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye by’isi kuko uretse abapolisi basimburanwa; bakanahabwa amafaranga atari make; hari n’ubukode bw’ibikoresho byifashishwa mu kazi abapolisi bakora.

Abapolisi barenga 450 mu butumwa bw’amahoro ku isi

Polisi y'u Rwanda muri Darfur mu muhango wo guhabwa imidari

Polisi y’u Rwanda muri Darfur mu muhango wo guhabwa imidari



U Rwanda rurateganya kohereza abapolisi 160 mu gihugu cya Liberia muri iyi minsi; abakobwa 15 bazohereza muri Ivory Coast.

Kugeza ubu Intara ya Darfur niyo ifite umubare munini w’abapolisi b’u Rwanda kuko bagera kuri 239; Haiti ikaza ku mwanya wa kabiri n’abapolisi 160.

U Rwanda rufite abapolisi muri Liberia; Sierra Leone; Haiti; Ivory Coast; South Sudan; Guinea Bissau na Sudan y’Amajyarugu.

Abapolisi b’u Rwanda bari i Darfur bambitswe imidari

Mu cyumweru gishize (taliki 26 Ugushyingo 2012); abapolisi 58 bahawe imidari y’ishimwe kubera akazi bakoze mu Ntara ya Darfur. Abahawe imidari batangiye taliki 09 Mutarama 2012.

Muri uyu muhango wabereye El Fasher- Darfur; u Rwanda rwashimiwe kuba rukomeje kubungabunga amahoro ku isi mu gihe imyaka 18 ishize nta cyizere rwari rufite kubera amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Amb. HASSAN GIBRIL wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye yavuze ko imikorere ya Polisi y’u Rwanda ifite isoko ku muyobozi mukuru w’igihugu Paul Kagame.

Umuyobozi ukuriye ubutumwa muri Polisi mu Ntara ya Darfur ACP GEORGE RUMANZI yavuze ko kwitwara neza kw’abapolisi b’u Rwanda bishingiye ku bumenyi; ubupfura no kwitanga.

Yavuze  ko intambwe u Rwanda rumaze gutera harimo kuba ubu rufite umwanya udahoraho mu Kanama gashinzwe amahoro ku isi ndetse icyegeranyo cya Gallup gishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere  ku isi mu bihugu bifite umutekano ntagereranywa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 04/12/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: