Umushinjacyaha ntiyemeranya n’icyemezo cya Guverinoma

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda

Umushinjacyaha Kamagaju Beatrice aravuga ko icyemezo yafatiwe cyo kwirukanwa ku mirimo ye n’Inama y’Abaministiri kinyuranye n’amategeko.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga ko yirukanywe amaze guhamwa n’amakosa akomeye mu kazi harimo gusuzugura abayobozi bamukuriye, gutuka inzego z’abunzi, gukererwa ku kazi no gufata imyenda.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha avuga ko yagombaga kuba yarirukanywe mu mwaka wa 2009 ariko ngo yakomeje kugenda yihanganirwa ari nako yihanangirizwa bigera ubwo Inama Nkuru y’ubushinjacyaha ifashe icyemezo cyo kumuhagarika ku kazi.

Alain Mukurarinda yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe andi makosa akomeye ngo yakoze.

Ati: “Mu bindi byatumye yirukanwa harimo gufungura uwitwa Nyirabagesera Marie mu buryo bunyuranye n’amategeko ndetse no gutegeka kwitaba kenshi uwitwa Simpunga Abraham kandi idosiye ye yarashyinguwe, tukabona ko yari agamije kugira ibindi amwaka, harimo kandi no kurya imyenda ntiyishyure. Aya makosa yose ahera mu mwaka wa 2009, yagombye kuba yarirukanwe na mbere.”

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ugushyingo 2012, niyo yafashe icyemezo cyo kwirukana ku kazi Kamagaju Beatrice nkuko igika cy’inyandiko mvugo kibigaragaza.

“Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye: Madamu Kamagaju Béatrice kubera amakosa yakoze.”

Umushinjacyaha Beatrice Kamagaju avuga ko icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cyo kumuhagarika kinyuranye n’amategeko.

Kamagaju yagize ati, “kugeza ubu sinzi icyo nzira, nta kosa na rimwe banyeretse rimpama, biriya nabifashe nk’iharabika, nta tegeko na rimwe ryerekana ko wirukana umushinjacyaha utamweretse ikosa ngo arisinyire.”

Kamagaju yongeyeho ko amakosa avugwa n’ubushinjacyaha ari ayo yahimbiwe n’abamukuriye kuko ngo bari bafite gahunda yo kumwirukana.

Kuri we [Kamagaju Beatrice] yazize ko yigeze kurenganurwa na Komisiyo y’umurimo ubwo umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yamusabiraga kwirukanwa mu kazi mu mwaka wa 2009 [taliki 29 Nyakanga 2009] ngo kuko atari muri Archives z’ubushinjacyaha kandi we amaze imyaka 6 [icyo gihe] mu kazi.

Kamagaju Beatrice ufite umugabo n’abana batanu; amaze imyaka 8 ari umushinjacyaha, mu myaka umunani amaze mu kazi ngo yimuwe inshuro 7 zose; kuri we akabifata nko kubuzwa amahoro naho ubushinjacyaha bukavuga ko bwari uburyo bwo kumugoragoza.

Muri iyi myaka 8 ngo ntiyigeze akorerwa isuzumamikorere mu kazi [evaluation] ngo ahubwo abamuyobora nibo bamugeneraga amanota uko bishakiye kugira ngo yirukanwe.

Mu myaka 8 amaze mu bushinjacyaha yakoreye i Ruhuha[Bugesera], Gisozi, Gakenke, Musanze, Gasabo, Muhanga, na Karongi.

Kamagaju Beatrice avuga ko yiteguye kwitabaza Minisitiri w’Intebe, bitakunda akitabaza Umukuru w’igihugu nyuma akagana inkiko.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 27/11/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: