Bwambere Ngoga yagaragaye mu rukiko ashinja Mugesera

Mugesera avugana n’abamwunganira mu mategeko

Urubanza rwa Mugesera rwari rutegerejwe gutangira mu mizi, rwatangiriye ku nzitizi, aho Mugesera n’abamwunganira basaba ko bahabwa iminsi 48 yo gukomeza kwitegura.

Mugesera yavuze ko ubushinjacyaha bwatinze kumuha ibikoresho bimufasha gutegura urubanza rwe kandi ko n’abamwunganira batahawe uburenganzira ku gihe [accreditation] n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, bityo asaba ko urubanza rusubikwa.

Bwa mbere, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga yagaragaye mu rukiko ari mu itsinda ry’abashinjacyaha rishinja Leon Mugesera wari umwarimu muri kaminuza ubwo yavugaga ijambo ritumye ari mu rukiko kugeza uyu munsi.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yasabye urukiko kutemera impamvu z’isubika zitangwa na Mugesera avuga ko ari amayeri yo gutinza urubanza yakomeje kuranga uregwa.

Martin Ngoga yagize ati, “ndagira ngo mbabwire ko ubushinjacyaha budashyigikiye ko habaho isubikwa ry’urubanza, ibyo urukiko rwategetse ko ahabwa yarabihawe, amabwiriza yagendanaga nabyo yarahinduwe nubwo twe tubona ko bitari ngombwa ko ahinduka.”

Imvugo z’umushinjacyaha mukuru zuririweho na Mugesera maze asaba [Mugesera] urukiko guhana umushinjacyaha kuko yakoresheje amagambo atari yo mu rukiko bitaba ibyo nawe [Mugesera] agahabwa uburenganzira n’urukiko akavuga asa n’ayo.

Mu gusubiza ibyasabwe na Mugesera, Martin Ngoga yavuze ko adashobora kwisubiraho ku magambo yavuze kuko atari agamije gusesereza uregwa icyakora yongeraho ko Mugesera atabona amagambo aremereye kurusha ayo yakoresheje mu 1992.

Umushinjacyaha Ngoga yagize ati, “Mugesera ntashobora kubona amagambo akarishye yakoresha  arusha ayo yakoresheje bigatuma uyu munsi ari mu rukiko.”

Ngoga yongeyeho ko amagambo (kubeshya n’amayeri) yavuze kuri Mugesera atari agamije ku musesereza, anavuga ko Mugesera ari mukuru kuri we kandi ko amurusha Ikinyarwanda  bitewe n’amateka kuko yari impunzi (Ngoga Martin).

Umucamanza yasabye impande zombi kwirinda amagambo akomeretsa cyangwa yandagaza.

Mugesera yagejejwe mu Rwanda avanwe muri Canada taliki 24 Mutarama 2012, yaranzwe no gusaba kenshi urukiko gusubika urubanza aregwamo n’ubushinjacyaha avuga ko atiteguye kuburana.

Hari hashize amezi hafi atandatu ubushinjacyaha butanze ikirego mu Rukiko Rukuru (bwatanze ikirego taliki 28 Gicurasi 2012).

Mugesera yabwiye urukiko ko azaba yiteguye kuburana taliki ya 07 Mutarama 2013, ubushinjacyaha bwo bukaba busaba ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Urukiko rurafata icyemezo kuri uyu wa kabiri taliki 20 Ugushyingo 2012.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 20/11/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: