Karugarama yasubije ibivugwa na Ingabire

Image

Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse

Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama aravuga ko Ingabire n’abandi banenga imikorere y’inkiko bakwiye kubaha ibyemezo by’abacamanza.

Ingabire Victoire aherutse gukatirwa n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka 8, ariko avuga ko yatunguwe no guhanishwa igihano gito ugereranyije n’uburemere bw’ibirego yashinjwe  n’ubushinjacyaha.

Ingabire yagize ati; “ubundi igihano cyose kijyana n’ibyaha; uburemere bw’ibyaha ndegwa n’igifungo cy’imyaka 8 ntaho bihuriye; ahubwo se abacamanza bo bemera koko ko ibyo byaha nabikoze?”

bi nibyo Minisitiri  w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yanenze.

Karugarama Tharcisse yagize ati, “abantu bihaye gucira inkiko imanza ni irresponsible. Sinshobora gucira imanza abacamanza kuko nemera ko bakora akazi kabo mu bwisanzure. Niyo mpamvu nubwo yahawe igihano gito ndemera ko urukiko rwabikoze mu bushishozi.”

Uretse Ingabire Victoire wavuze ko igihano yahawe cyerekana imikorere mibi y’ubucamanza ndetse ko Leta y’u Rwanda ariyo ibiri inyuma kugira ngo imubuze gukora politike; Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi nawo wanenze kiriya gihano uvuga ko ari gito cyane.

Minisitiri w’Ubutabera yagize ati, “Ingabire n’abandi bameze nkawe ntibazigera bemera ibyemezo byafashwe n’inkiko z’u Rwanda kuko bazemeye baba bemera amakosa bakoze, aba ni abantu bagoranye ntawajya impaka nabo kuko nta na kimwe bemera gikorwa muri iki gihugu.”

Ibaruwa ya Ingabire ikomeje kuvugwaho byinshi

Ingabire Victoire Umuhoza yandikiye Umukuru w’igihugu mu gihe urubanza rwari rutararangira kuburanishwa.

Ibaruwa yabonywe n’ikinyamakuru Izuba Rirashe igira iti:“Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’igihugu cyacu,

Impamvu:

-Gutanga ubusobanuro, gusaba imbabazi no gusaba gufungurwa,…”

Iyi baruwa yanditswe na Ingabire Victoire ubwe ntigaragaza amatariki yandikiweho, igaragaza gutanga ubusobanuro ku byaha Ingabire yashinjwe n’ubushinjacyaha (kuri bimwe), akavuga ko hari ababyumva nabi.

Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama avuga ko atari kuriya imbabazi zisabwa.

“Nta muntu usaba imbabazi kandi ataraburana, iyo bikozwe gutyo ntabwo biba byubahirije amategeko, ikindi ugomba kwemera icyaha, ntushobora gusabira imbabazi ikintu utemera ko ari icyaha”.

Ingabire Victoire nawe yemera ko ibaruwa yanditse itari igamije gusaba imbabazi z’ibyaha ashinjwa.

Ati “Imbabazi nasabaga si ibyaha nakoze, nza mu Rwanda ntabwo nari ngamije kugira umuntu nkomeretsa niyo mpamvu nanditse ntanga ubwo busobanuro, ntabwo nasabye imbabazi z’ibyaha kuko ntabyemera.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 16/11/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: