RRA yongeye gutsindwa mu rubanza iregwamo n’Umunyapakistani

Ben Kagarama, Komiseri mukuru wa RRA na Suleman Butt uhagarariye Isosiyete Garibsons Commodities

Mu cyumweru gishize Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagennye umusoro w’umurengera kuri sosiyete Garibsons mu buryo bunyuranye n’amategeko.

RRA yasoresheje umushoramari w’Umunyapakistani winjiza umuceri mu Rwanda amadorali 386 kuri toni kandi yaragombaga gusoreshwa amadolari 170 kuri toni nkuko umwanzuro w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ubyerekana.

“Urukiko rusanze ko RRA idasobanura impamvu yasimbutse izindi ntambwe zigomba gukoreshwa mbere yo kugera ku ntambwe ya Fall back value yakoresheje, yewe ntinagaragaza ko yakoresheje izindi ntambwe ariko igiciro (Custom value) nticyabashije kuboneka. Rusanze kandi ko RRA itakoresheje uburyo bukurikije amategeko mu kugena igiciro cy’umuceri wa Garibsons commodities Central Africa Ltd wageze muri gasutamo ku 03/08/2012,…”

Uru rubanza rwashojwe mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu gihe hari hashize amezi hafi icumi urubanza bifitanye isano rusojwe mu Rukiko rw’Ikirenga ariko urubanza ntirwarangizwa.

Nyuma yaho umushoramari yatsindiye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ndetse kigategekwa kwishyura amafaranga y’umusoro w’umurengera cyaciye umushoramari, RRA ntiyubahirije ibyemezo by’urukiko bituma umushoramari yitabaza inzego za Leta harimo ibiro by’Umukuru w’igihugu.

Ibi byatumye umushoramari yitabaza inkiko nazo zemeza ko agomba gusora amadorali 170 kuri toni kandi ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nta shingiro gifite cyo kumuca imisoro y’ikirenga nkuko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha inyandiko z’Urukiko rw’Ikirenga gifitiye kopi; ndetse urukiko rutegeka ko uyu mushoramari asubizwa imisoro y’ikirenga yatanze ingana na 212.850.511 frw.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyasabye ko urubanza rwari rwasojwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwasubirwamo kuko habonetse izindi ngingo nshya, kuko nyuma y’icibwa ry’urubanza hagaragaye ibimenyetso bishimangira ko igiciro cy’umuceri wa Garibsons atari amadolari 170 kuri toni nkuko babivuga.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasubirishwamo taliki 20 Ugushyingo 2012.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 13/11/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: