Ntakirutinka niwe wita kuri Deo Mushayidi ufunzwe

Deo Mushayidi muri gereza ya Mpanga

Deo Mushayidi wahanishijwe gufungwa ubuzima bwe bwose aratangaza ko ubu yitabwaho cyane nuwo bahoze bafunganye muri gereza ya Kigali ariwe Ntakirutinka Charles.

Mushayidi uvuga ko nta muryango afite mu Rwanda yatangarije Ikinyamakuru Izuba rirashe ubwo cyamusuraga muri gereza ya mpanga; ko uretse abarwanashyaka ba PS imberakuri, FDU inkingi  n’uwahoze ari ministry wo gutwara abantu n’ibintu nta wundi muntu umusura aho afungiye.

Mushayidi w’imyaka 51 y’amavuko yagize ati; “Jye nta muryango mfite ino[mu Rwanda], umugore wanjye n’abana baba muri Canada, iyo nshatse kuvugana n’umuryango wanjye mbinyuza kuri Charles Ntakirutinka kandi aransura cyane uko abishoboye.”

Mushayidi avuga ko ubucuti na Ntakirutinka bwatangiye ubwo bari bafunganywe muri gereza nkuru ya Kigali [1930]. Nubwo ari Ntakirutinka gusa umwitaho; Mushayidi avuga ko yahoze afungiye hamwe n’abandi bantu bazwi cyane muri politike n’ubuyobozi butandukanye muri iki gihugu.

“buriya muri Gereza nari mfunganywe na Ntakirutinka, Ntaganda Bernard, Mutsindashyaka na Kalisa[BCDI], twabanye mu buzima bukomeye twese nkuko nawe uzi imibereho yo muri gereza ariko Ntakirutinka niwe unsure kenshi.”

Deo Mushayidi wakatiwe igifungo cya burundu yahamijwe n’urukiko rukuru(bishimangirwa n’urukiko rw’ikirenga)  ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu,  gukoresha inyandiko mpimbano no gukangurira abaturage kwanga ubutegetsi buriho.

Charles Ntakirutinka

Charles Ntakirutinka yarangije igihano cye muri Werurwe 2012, ahita afungurwa nyuma y’imyaka icumi y’igifungo yakatiwe amaze guhamwa n’ibyaha bitatu bigizwe no kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Deo Mushayidi avuga ko ubu abayeho neza muri Gereza ya Mpanga bitandukanye nuko yari afashwe muri gereza nkuru ya Kigali.

Mushayidi yagize ati, “Banzanye hano batambwiye, ngeze hano nabanje gufungirwa mu kato nyuma ariko biza gukemuka uhereye mu kwezi kwa gatanu, icyo nshatse kurya ndakibona, ubuzima navuga ko bumeze neza cyane ugereranyije nukuntu narii mfashwe muri PCK[1930], nsubijwe I Kigali naba ngowe cyane.”

Mushayidi yimuriwe muri gereza ya Mpanga taliki 26 mata 2012.

Ese Mushayidi ateganya gusaba imbabazi?

 

Amahirwe Mushayidi asigaranye yo gusubira mubuzima busanzwe, n’uguhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Ubwo ikinyamakuru Izuba rirashe cyamusuraga muri gereza taliki 23 Ukwakira 2012, cyasanze afitanye ikibazo na gereza ya Mpanga avuga ko hari ubutumwa yagerageje kohereza hanze ariko ubuyobozi bwa gereza bukabuzitira.

Mushayidi yagize ati, “Ikibazo gikomeye mfite ni icya correspondence , wandika urwandiko rugatinda mubuyobozi bwa gereza. Jye nashatse umujyanama muby’amategeko ariko nshaka ko nafashwa n’umuyobozi w’ishyaka ryanjye[PDP-Imanzi] kuburyo uyu mujyanama yakwishyurwa, ibyo nibyo nifuza ariko ibaruwa nubu iracyari hano.”

Mushayidi yongeyeho ko adateganya gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kuko atemera icyaha nubwo urukiko rwakimuhamije. Icyakora avuga ko anabona umujyanama muby’amategeko azamenya icyo azakora kizatuma asohoka muri gereza.

Mushayidi avuga ko afunzwe ku mpamvu za politike , icyakora yemeza ko abayeho neza nubwo afunzwe kuko arya icyo yifuza, akora siporo yo kugorora ingingo no kwiruka byibuze amasaha abiri ku munsi.

Avuga ko abamusura bamusigira amafaranga kenshi mubuyobozi bwa gereza kuburyo icyo akeneye kugura, ashobora kukigurira.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/11/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 4 Comments.

  1. Pastor John Mbitezimana

    Ihangane mwana wa mama igihe nikigera uzasohoka urebe umucyo .Intwari niko zimera iteka,kandi na muzehe Ntakirutinka Imana Imwongere umugisha.

    Like

  2. gakuru charles

    Komera kandi ukomeze wihangane! Uri intwari imwe muli za zindi ziravuka buli mwaka na buli gihe! Komera kukuli no kubwigenge bwo gutekereza! Abandi twabaye ibiragi ngo bucye kabiri! Mushaidi, homme libre, que Dieu te protege CHEF! L’histoire rwandaise ne t’ oublira pas! Soit patient, apres la pluie le beau temps. Ntamvura idahita! Wanze kubaho utariho, abanyarwanda twese tuzahora tukwibuka.

    Like

  1. Pingback: Charles Ntakirutinka niwe wita kuri Deo Mushayidi ufunzwe | Umunyarwanda

  2. Pingback: Incuti yo mu byago: Imiryango y’imfura yaba ikibaho no mu rwa Kagame!!! | Le Médiateur-Umuhuza

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: