Inzego z’iperereza z’u Rwanda zirashinjwa gukora “iyicarubozo”

Abasirikare b’u Rwanda. Photo: internet

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bwa muntu “Amnesty international” urashinja igisirikare cy’u Rwanda ishami rishinzwe iperereza gukora ibikorwa by’iyica rubozo no gufunga mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Raporo ya Amnesty International yashyize ahagaragara kuwa 08 Ukwakira 2012 ivuga ko byibuze yabonye amakuru ku bantu 45 bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko naho 18 bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo byakozwe mu mwaka 2010 na 2011, bikorwa n’ishami ry’iperereza mu gisirikare J2.
Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita kuburenganzira bwa muntu ivuga ko yatangiye kubona ibirego muri werurwe 2010 nyuma y’ibitero bya Grenades byibasiye cyane umugi wa Kigali bigahitana byibuze abantu 14 naho abarenga 200 bagakomereka.
Mu gusubiza iyi raporo, guverinoma y’u Rwanda ntiyahakanye ibivugwa na Amnesty ahubwo isobanura ko u Rwanda rwateye intambwe mu kuvugurura amategeko harimo no guhana abakora iyicarubozo.
Itangazo dukesha urubuga rwa guverinoma y’u Rwanda rigira riti, “ mu Rwanda, hashyizweho uburyo n’amategeko bigenga iperereza mu gisirikare cyane cyane kubirebana n‘umutekano w’igihugu.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti , “Mugihe hari amakuru yizewe agaragaza ahakozwe iyica rubozo cyangwa se ahandi habaye ibkorwa binyuranyije n’amategeko cyane cyane ku bijyanye n’abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba, ibi bikorwaho iperereza mu buryo bwateganyijwe kandi bigakurikiranwa ku buryo bukomeye cyane.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yahaye Amnesty international ibisobanuro mu kwezi Kamena 2012, yemera ko inkiko zagaragaje ko habayeho gufunga binyuranyije n’amategeko . ibi bikaba byarakozwe n’abantu ku giti cyabo mu nzego z’iperereza barengereye kandi barakurikiranywe hanashyirwaho ingamba zihamye.

Amnesty ivuga ko raporo yayo ishingiye ku iperereza yakoreye mu Rwanda uhereye muri Nzeri 2010 ukageza kamena 2012, aho habajijwe abantu 70 bigeze gufungwa mu buryo bunyuranye n’amategeko cyangwa n’imiryango y’abakorewe ibikorwa by’iyica rubozo.
Habajijwe kandi abavoka (abanyamategeko bunganira abantu mu nkiko), sosiyete civile ndetse n’abantu bakurikiranye zimwe mu manza zavugiwe ibijyanye n’ifungwa ritubahirije amategeko kimwe n’iyicarubozo.

http://www.amnesty.org/en/library/asset/AFR47/004/2012/en/ca2e51a2-1c3f-4bb4-b7b9-e44ccbb2b8de/afr470042012en.pdf

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/10/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: