Inama y’abaministiri igiye gusuzuma ibyo yanenzweho n’umunyamakuru

Inama y’abaminisitiri izasuzuma ibyo yanenzweho n’umunyamakuru Mugabe Robert wagaragaje ko inama y’ubutegetsi y’inama nkuru y’itangazamakuru yashyizweho mu buryo bunyuranye n’amategeko, bityo akifuza haseswa iriya nama y’ubutegetsi.

Mu ibaruwa yandikiye Ministri w’intebe cyane cyane mu gika kivuga uburyo iki cyemezo kimugiraho ingaruka…

Mugabe Robert ushaka ko Guverinoma yisubiraho!

Mugabe Robert agira ati, “Itangazamakuru ryigenga ntabwo rihagarariwe, guverinoma nta burenganzira bugenwa n’amategeko ifite bwo gutoranya abaduhagarariye[itangazamakuru ryigenga] mu nama y’ubutegetsi. Sosiyete Sivile ntabwo ihagarariwe kandi niho mbarizwa ndetse n’urwego rw’abikorera.”

Kuruhande rwa guverinoma y’u Rwanda bavuga ko bazasuzuma ibivugwa na Mugabe Robert ubwo yandikiye minisitiri w’intebe.

Musoni Protais ushinzwe imirimo y’inama y’abaministri

Minisitiri Musoni Protais yagize ati, “Ibyemezo bya Cabinet [inama y’abaministiri] bigira uko bifatwa, buriya tuzongera twigire hamwe ibyo uriya munyamakuru avuga , ubwo tuzabisuzuma munama itaha, gusa sinabura kuvuga ko ahanini hari ugusimbura bamwe mubari bagize inama y’ubutegetsi,”

Minisitiri Musoni Protais yongeyeho ko bitari ngombwa ko binyura munzira zisanzwe zo gushyiraho inama y’ubutegetsi ahubwo byari ugusimbura bamwe mubari bagize inama y’ubutegetsi yari yacyuye igihe.

Mugabe Robert asanzwe ari umunyamakuru n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru gikorera ku murongo wa Interineti www.greatlakesvoice.com yasabye ko icyemezo cyafashwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 31/8/2012 (http://bit.ly/RCL8p4)

Igice cy’itangazo ry’inama y’abaminisitiri

Mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru / MHC

Inama y’Ubuyobozi

1. Madamu KARIHANGABO Isabelle, Perezida

2. Bwana ASIIMWE Arthur, Visi – Perezida

3. Bwana HABA Collin,

4. Madamu MBABAZI Faith,

5. Madamu NTIRENGANYA Emma Claudine,

6. Madamu SALAFINA Flavia,

7. Bwana MBUNGIRAMIHIGO Peace Maker,

Robert yifuza ko iyi nama y’ubutegetsi yaseswa hagashyirwaho indi mu buryo bwubahirije amategeko kandi Guverinoma igasaba imbabazi abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda bose.

Minisitiri Musoni Protais ari nawe ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri no gutegura ibishyirwa ku murongo w’ibyigwa ntiyemeje igihe inama[y’abaminisitiri] izavuga kuri iki kibazo cyagaragajwe na Robert Mugabe, ariko inama y’abaminisitiri iterana byibuze rimwe mu cyumweru iyobowe na Perezida wa repubulika, Bimenyerewe ko iterana buri wa gatatu w’icyumweru cyangwa Kuwa gatanu w’icyumweru.

Imirimo yo kuvugurura itegeko ry’inama nkuru y’itangazamakuru irakomeje aho Sena y’u Rwanda yamaze kurikosora irisubiza mu mutwe w’abadepite nkuko tubikesha umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ntekoshingamategeko Habimana Augustin.

Bisobanuye ko hagikoreshwa itegeko numero 30/2009 ryo 16/9/2009  rigena imiterere, imikorere n’inshingano z’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda.

Mugabe avuga ko hirengagijwe, ingingo ya 9 y’Itegeko rishyiraho Inama Nkuru y’Itangazamakuru, kuko ari ryo rikigenderwaho kugeza ubu.

Iyo ngingo igaragaza ko Inama y’Ubutegetsi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru igizwe n’abantu barindwi, bashyirwaho ku buryo bukurikira :

Babiri (2) bahagarariye Guverinoma bashyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri ariko batanzwe na minisiteri ifite Itangazamakuru mu nshingano zayo ;

Batatu (3) bahagariye ibitangazamakuru byemewe bikorera mu Rwanda ; muri bo Babiri (2) batorwa na batorwa n’abahagarariye ibitangazamakuru byigenga, umwe (1) utorwa mu bitangazamakuru bya Leta ;

Umwe (1) uhagarariye izindi nzego zigenga zitegamiye kuri Leta ariko zikorana n’Itangazamakuru ;

Umwe (1) uhagarariye urwego rw’abikorera.

Abagize Inama y’Ubutegetsi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru batorerwa manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Minisitiri Musoni we avuga ko hashobora kuba haritaweho Umushinga w’itegeko ukiri mu ntekoshingamategeko y’u Rwanda.

Ingingo ya 10 y’umushinga w’Itegeko rigenga Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ivuga ko abagize Inama y’ubutegetsi ari abantu barindwi bashyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, muri bo 30% bakaba ari abagore. Ikomeza ivuga ko bagomba kuba ari inyangamugayo, bafite ubwenegihugu nyarwanda kandi batuye mu Rwanda.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 11/09/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: