Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyasuzuguye ibyemezo by’Urukiko rw’Ikirenga

Umushoramari w’Umunyapakistani ashobora guhagarika ubucuruzi bwe mu Rwanda nyuma yo kubura ubutabera ; bitewe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA).

Suleman Butt wifuza ubutabera

Suleman Butt uhagarariye sosiyete Garibsons Commodities yatsinze Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rukiko rw’Ikirenga taliki 30/12/2012 ariko cyanga gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.

Rwanda revenue Authority yaciye imisoro y’ikirenga umushoramari urangura umuceri muri Pakistani; uyu mushoramari yategetswe kwishyura amadolari y’Amerika 362 kuri Toni mu gihe yagombaga kwishyura amadolari 170 kuri Toni. Ibi byatumye umushoramari yitabaza Inkiko nazo zemeza ko agomba gusora amadorali 170 kuri Toni kandi ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nta shingiro gifite cyo kumuca imisoro y’ikirenga nkuko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha inyandiko z’Urukiko rw’Ikirenga gifitiye kopi; ndetse urukiko rutegeka ko uyu mushoramari asubizwa imisoro y’ikirenga yatanze ingana na 212.850.511 FRW.

Richard Tusabe uvugwaho kubangamira isosiyete Garibsons Commodities

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro nticyubahirije icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga bituma isosiyete Garibsons Commodities yandikira Perezida Kagame imusaba kubona ubutabera nkuko bigaragara muri Kopi y’ibaruwa yandikiwe umukuru w’igihugu ndetse ibiro bye (bya Perezida) byandikira Ministiri w’Imari n’igenamigambi gukemura icyo kibazo umushoramari akishyurwa nkuko bigaragara mu ibaruwa Minisitiri muri Perezidansi yandikiye inzego bireba taliki 30 Werurwe 2012.

Kugeza ubu uyu mushoramari ntarabona ubutabera nubwo urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma arirwo rw’Ikirenga.

Uhagarariye Rwanda Revenue Authority mu mategeko yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta karengane kakorewe iyi sosiyete ngo ahubwo hari andi makuru yagaragaye nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Me Joseph Mugire yagize ati; “Twaje kubona ibindi bimenyetso bishobora kudufasha mu rukiko ari nayo mpamvu dushaka gusubirishamo urubanza.”

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro Tusabe Richard avugwa ho kuba ariwe watambamiye kwishyurwa ku iyi sosiyete.

Ibaruwa yashyizeho umukono yanditswe taliki 07 Kanama 2012 dufitiye kopi imenyesha umushoramari ko ibyemezo byafashwe mbere bitaye agaciro ahubwo ko azajya asorera umuceri we ku madolari 386 kuri Toni.

Ati “Turagira ngo tubamenyeshe ko icyifuzo cyanyu kitakiriwe kandi muzajya mwishyura imisoro ku giciro cy’amadolari 386. Uramenyeshwa ko iki cyemezo gisumba ibindi byose byabanje twakumenyesheje”

Tusabe Richard ntiyabashije kuboneka kuri telefoni ubwo twandikaga iyi nkuru.

Amafaranga isosiyete Garibsons commodities yishyuza Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro akomeje kwiyongera kuko amaze kuva kuri 212.850.511 FRW akagera kuri 235.648.112 frw.

Ku wa 10 Nzeri 2012; urubanza rwagombaga gutangira mu rukiko rw’ubucuruzi ariko ruza gusubikwa kuberako isosiyete Garibsons Commodities iterekanye mu rukiko ugomba kuyihagararira mu buryo bw’amategeko; urubanza rwimurirwa taliki 29 Ukwakira 2012.

Nyuma y’urubanza umukozi wayo [Garibsons Commodities] Uwimfura Faridha yavuze ko isosiyete yabo ikomeje guhomba kandi banki nayo ibamereye nabi.

Uwimfura Faridha yagize ati; “Banki yari yaduhaye igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe none urubanza rushyizwe kure; biratubabaje kuko dukomeje guhomba bikabije.”

Isosiyete Garibsons Commodities yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2002; itangirana amakimbirane n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro byashoye impande zombi mu rukiko taliki 15 Nyakanga 2010.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 11/09/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. Gatabazi Charles

    Abashumba ntibajya bahaga

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: