Mugesera yanze kurushya inkiko atanga ikirego kituzuye!

Leon Mugesera murukiko

Leon Mugesera yari yaregeye Urukiko rw’Ikirenga arumenyesha ko hari ingingo z’amategeko zabangamiye uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo yaryo ya 18.

Mugesera avuga ko atigeze ahabwa igihe gihagije ngo yitegure urubanza rwe, bityo akavuga ko Itegeko Nshinga ryahutajwe.

Ikindi yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ari narwo rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ni ingingo ya 162 y’ itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi asaba ko ikurwa mu mategeko y’u Rwanda ngo kuko “inyuranye n’Itegeko Nshinga”

Iyi ngingo irebana n’ubujurire igira iti, “umuntu wese wabaye umuburanyi mu rubanza ku rwego rwa mbere ashobora kurujuririra iyo abifitemo inyungu, keretse iyo amategeko abigena ukundi”.

Icyakora, kujuririra imanza zibanziriza izindi bikorwa gusa iyo urubanza rw’iremezo rwaciwe kandi bigakorerwa rimwe. Muri icyo gihe, igihe cyo kujuririra urubanza rubanziriza urundi gitangira kubarwa kuva ku munsi urubanza w’iremezo rwamenyesherejweho umuburanyi”.

Mugesera avuga ko iyi ngingo ariyo urukiko rukuru rwashingiyeho rumwima uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cy’urubanza rubanziriza izindi, bityo ikaba inyuranye n’Itegeko Nshinga.

Mugesera yatanze ikirego nta magarama y’urubanza ariko umwunganira Me Rudakemwa Felix avuga ko mu bwanditsi bw’Urukiko rw’Ikirenga aribo bamubwiye ko umuntu ufunze(nka Mugesera) adasabwa amagarama y’urukiko.

Yongeyeho ko uwo Mugesera Leon ari umuntu utishoboye utanafite icyo atunze.

Me Rudakemwa Felix yagize ati, “mu manza zibanziriza uru, mu mwirondoro wa Mugesera byagiye bivugwa ko ntacyo atunze, nta n’icyo akora bityo rero akaba atishoboye.”

Ibi bikaba byahakanywe n’Intumwa Nkuru ya Leta mu rubanza yibajije uko Mugesera akennye.

Yagize iti “Nyakubahwa mucamanza, Mugesera akennye gute kandi afite umuburanira yishyura, arashaka kutubwira ko se amuburanira ku buntu?”

Mugesera akaba yatanze ikirego ku ngingo ibangamiye Itegeko Nshinga asaba ko ivanwaho, akaba atarashyizeho kopi y’itegeko ririmo iyo ngingo, abajijwe na Perezida w’iburanisha Sylivie Zainabu Kayitesi impamvu atatanze ikirego mu buryo buteganywa n’amategeko, Mugesera yasubije urukiko agira ati, “Twebwe twibwiraga ko ari kopi y’ingingo tuvugaho iri mu itegeko, ntabwo twatekereje ko ari itegeko ryose kandi twumvaga ari ukurushya urukiko kuzana kopi y’itegeko ryose, niyo mpamvu twashyize ku mugereka kopi y’ingingo tubona ko iteje ikibazo.”

Urukiko ntirwaruhije ruburanisha ikirego cyatanzwe na Leon Mugesera kuko ruzabanza gusuzuma niba rushobora kwakira ikirego no kureba ishingiro ryacyo.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kizafatwa taliki 28 Nzeli 2012.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 04/09/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: