Biragoranye kugaruza umutungo wa Leta unyerezwa

Intumwa nkuru ya Leta Tharcisse Karugarama

Ubuyobozi bushinzwe kuburanira Leta no kugaruza imali yayo, buratangaza ko bikigoranye kugaruza imali ya Leta bushingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imali ya Leta.

Intumwa Nkuru ya Leta yungirije ishinzwe imanza za Leta, ivuga ko hari imanza zicibwa nabi bigatuma urwego iyoboye runanirwa gukurikirana ibyanyerejwe kugira ngo bisubizwe mu isanduku ya Leta n’ibindi.

Sebazungu Alphonse yagize ati, “Hari imanza ubushinjacyaha butsinda, ariko ugasanga muri izo manza haterekanwa ingano n’agaciro k’ibyanyerejwe.”

Imwe mu makopi y’urubanza ikinyamakuru Izuba Rirashe gifite, yerekana urubanza ubushinjacyaha bwatsinzemo uwari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye “Groupe Scolaire ASPEKA Kamonyi, wanyereje matelas zigera kuri 40 yahawe n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG).

Uwari umuyobozi w’ikigo Sinabizi Victor yahamwe n’icyaha afungwa imyaka 5, ariko iyi dosiye yaheze mu tubati twa Minisiteri y’Ubutabera kuko yananiwe kugaruza ibyanyerejwe.

Intumwa Nkuru ya Leta mu manza, Sebazungu Alphonse yagize ati, “None ko bavuga Matelas zigera kuri 40 wamenya umubare wazo ungane ute? None se wamenya zari zifite akahe gaciro. Ibi bidusaba ko twongera kujya kwikorera iperereza, nyamara byagombaga gukorwa n’ubushinjacyaha.”

Ubushinjacyaha Bukuru bwo burahakana aya makosa akorwa bigatuma bigorana kugaruza imali ya Leta.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko bitashoboka ko umucamanza yakira ikirego kirimo gukekeranya imibare.

Mukurarinda Alain yagize ati, “Ibyo sibyo na busa. Ikirego kirimo gukekeranya se ni nde mucamanza wacyemera? Ntidushobora kurega umuntu tudafite ibimenyetso bihagije.”

Imyanzuro y’inama yahuje Intumwa Nkuru ya Leta Yungirije na ba Noteri b’Uturere yabaye taliki 30 Werurwe 2012, ivuga ko serivisi ishinzwe imanza za Leta ihura n’ingorane zikomeye, zishingiye ahanini ku kutagira amakuru ahagije kandi ya ngombwa, kugira ngo hatangwe ibirego cyangwa hishyuzwe bitabaye ngombwa guca mu nkiko kw’ibiba bigaragara ko byanyerejwe kandi bikaba byarateje Leta igihombo.

Kuva mu mwaka 2008-2011, mu manza byibuze 106 Leta yaburanye ariyo yareze, yatsinzwe 68.

Mu manza zose zaburanwe kuva mu mwaka wa 2008-2011, Leta yatsinze imanza 845 kuri 1093 zaburanwe, bihwanye n’ikigereranyo cya 77%.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 04/09/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: