Umunyamabanga uhoraho muri Minaloc yagizwe umwere ku cyaha cya ruswa

Image

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Turatsinze Cyrille n’uwo bareganwa ku cyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

Umucamanza asoma umwanzuro w’urubanza yatesheje agaciro ibirego by’ubushinjacyaha avuga ko ubuhamya bw’umutangabuhamya wari wagizwe ibanga murukiko budakwiye guhabwa agaciro bwo nyine.

Maliciane Mukagasana yagize ati, “Urukiko rurasanga ubuhamya bwa Nshimiyimana Jerome yatanze butahabwa agaciro bwonyine ukurikije guhindaguranya kw’ingano y’amafaranga avuga ko yatswe na Turatsinze Cyrille, hamwe avuga ko ari miliyoni eshatu ahandi akavuga ko ari miliyoni ebyiri.”

Umucamanza yongeyeho ko ikimenyetso cy’amajwi  cyatanzwe n’ubushinjacyaha cyubahirije itegeko mugihe amajwi yafatwaga ariko ukurikije uruhushya rwatanzwe n’umushinjacyaha mukuru wa repubulika runyuranye n’itegeko bityo iki kimenyetso nacyo kikaba kitahabwa agaciro.

Kuri Rwego Rene waregwaga ubufatanyacyaha mukwakira ruswa, urukiko rwavuze ko nawe adahamwa n’ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa.

Kuba amafaranga yahawe Rene yratanzwe n’ubugenzacyaha kandi akaba atarasanganywe uregwa, ntibishobora guhamya ko uregwa yakiriye ruswa kandi ubushinjacyaha ntibwagaragaje bidasubirwaho ibimenyetso bishinja uregwa, bityo iki cyaha nti kimuhama.”

Icyo abunganira abaregwa bavuga

Urubanza rwasomwe nta n’umwe mubaregwa uri mu rukiko ariko abunganizi bari bahari, kuri Me Niyomugabo Christopher yishimiye umwanzuro w’urukiko abivuga muri aya magambo…

“Biradushimishije cyane kuko ingingo z’amategeko twatanze zahawe agaciro n’ubundi twari twerekanye ko uwo tuburanira ari umwere.”

Uwunganira Rwego Rene we yagize ati, “Ubutabera buratanzwe! Turishimye.”

Ubushinjacyaha buvuga iki kuri iki cyemezo

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, umushinjacyaha muri urubanza ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge Rugambwa Ndibwami yirinze kugira icyo atangariza abanyamakuru ariko abasaba kuvugana n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Alain Mukurarinda, nawe wirinze kwemeza niba ubushinjacyaha buzajurira icyemezo cy’urukiko rwisumbuye.

“Turacyafite iminsi 30 iteganywa n’amategeko ngo tujurire, icyo tugiye gukora, ni uko tuzasuzuma impamvu zatanzwe n’urukiko rutesha agaciro ibimenyetso twatanze, twasanga urukiko rufite ishingiro ntituzirirwa tujurira, nidusanga hari ibyo birengagije tuzajurira ariko twemera ibyemezo by’inkiko.”

Ubushinjacyaha bwashingiye ibirego k’umutangabuhamya wari wagizwe ibanga mu iburanisha ariko urukiko rwaje kuvuga ko umutangabuhamya yitwa Nshimiyimana Jerome.

Kuwa 9 Kanama 2012, Urukiko rwasomye inyandiko mvugo y’ibazwa ryabajijwe NshimiyimanaJerome,
Mu gusobanura aho icyaha cyakorewe; Nshimiyimana Jerome yavuze ko yabonanye na Turatsinze mu modoka maze amusaba amafaranga kuko bakoranye neza nkuko byumvikanye mu ijwi ry’umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wasomaga inyandiko mvugo urukiko rwagiranye n’umutangabuhamya ariwe Nshimiyimana Jerome .
“Twabonanye rimwe mu kwezi kwa kane, twahuriye i Remera hafi n’inzu yo kwa Mutsindashyaka tuvuganira mu modoka ye amaze gusohora umushoferi we, yambwiye ko twakoranye neza ansaba miliyoni 3 ngo ariko zinabaye ebyiri ntacyo byaba bitwaye.”

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Rugambwa Ndibwami bwashimangiye ko imvugo z’umutangabuhamya zitarimo kwivuguruza bityo ngo zikaba zikwiye gukomeza guhabwa agaciro.

Icyakora siko umucamanza yabibonye kuko nawe yabonye ko harimo guhindagura imvugo bityo bihesha amahirwe abaregwa nkuko biteganywa n’amategeko.

Umwe mu bunganira Turatsinze Cyrille ariwe Me Christopher Niyomugabo yari yagize ati, “uyu mutangabuhamya arivuguruza bikabije, iyo usomye impamvu zituma uwo nunganira yaratswe ruswa zimaze kurenga 3, ubwa mbere byiswe kumusengerera kuko bakoranye neza, ubundi ngo asaba amafaranga kugira ngo azafashe gutsindira amasoko muri MINALOC ahandi ngo asaba amafaranga umutangabuhamya kugira ngo amufashe kwishyurwa, ibyo muzabisuzume kuko harimo kwivuguruza.”

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu kimwe n’uwo bareganwa Rwego Rene  bari bamaze muri kasho ya polisi iminsi hafi makumyabiri.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 10/08/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. Best Umunyamabanga uhoraho muri Minaloc yagizwe umwere
    ku cyaha cya ruswa | fredmuvunyi
    Asking questions are really pleasant thing if you are not understanding anything totally, but this post presents nice understanding yet.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: