Abaministri b’u Rwanda biyemeje gutanga Miliyoni zisaga 33 muri gahunda “Ad Fund”

Ministri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa

Abagize guverinoma y’u Rwanda biyemeje gutanga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000 frw) kuri buri umwe muri gahunda yiswe “Agaciro development Fund”

Ministri w’Imari n’igenamigambi yatangarije ikinyamakuru Izuba rirashe ko bitavuga ko aya mafaranga ariyo abaminisitiri bazatanga yonyine…

John Rwangombwa yagize ati, “aya mafaranga tuzayatanga ku mwaka ariko ntibivuga ko umuminisitiri ugiye muri Campagne ahantu runaka agasanga abaturage bitanga,azifata!”

Itangazo ry’inama y’abaminisitiri ryo kuwa 10 Kanama 2012 rishimangira ko iyi gahunda izakorwa ku bushake bwa buri munyarwanda.

“Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe igitekerezo Abanyarwanda bagize cyo gushyiraho Ikigega “Agaciro Development Fund“ aho ubishaka wese yashyiramo uko ashaka bijyanye n’ubushobozi bwe, irabishima. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abagize Guverinoma bashyigikiye iyo gahunda, maze bashyiramo umusanzu ku giti cyabo ungana na 33,500,000 frws.

 

Inama y‟Abaminisitiri yaboneyeho gusaba Minisitiri w‟Imari n‟Igenamigambi, guha iyo gahunda umurongo uhamye uzasobanurira Abanyarwanda kandi ukaborohereza gutanga umusanzu wabo k‟ubushake.”

 

“Agaciro Development fund” ni gahunda yatangiye umwaka ushize mu nama y’umushyikirano igamije kunganira ingengo y’imari.

Ministri w’Imari n’igenamigambi akaba ashimangira ko iyi ari inkunga y’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo itaje gusimbura amafaranga ava mubaterankunga.

Rwangombwa John yagize ati,”byumvikane neza; ntabwo aya mafaranga aje gusimbura aya abaterankunga kuko ari icyemezo twafashe munama y’umushyikirano y’umwaka ushize ahubwo ubu twarebaga uburyo iyi gahunda twayishyiramo imbaraga.”

Iyi gahunda itaramara iminsi 10, ntiramenyekana mu banyarwanda bari hanze cyangwa se mu Rwanda.

Kalisa Robert, umunyarwanda utuye I Liege mu gihugu cy’ububiligi yavuze ko atazi iyi gahunda…

“Iyo gahunda ntabwo nyizi, niwowe nyumvanye.”

Ministiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa ari nawe ufite inshingano ikomeye yo kumenyekanisha iyi gahunda yavuze ko nta gitangaza ko abantu batari bayimenya kuko yatangiye mu cyumweru gishize.

Amafaranga azakusanywa mu baturage azajya yunganira ingengo y’imari cyane mu bikorwa by’iterambere birimo ibikorwa byo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi nkuko Izuba rirashe ribikesha Minisitiri John Rwangombwa.

Bumwe mu buryo buteganyijwe gukoreshwa kugira ngo buri wese yoroherwe gutanga umusanzu, harimo gukoresha serivisi zitangwa n’ibigo by’itumanaho harimo nka Mobile money, Tigo cash, ubutumwa bugufi(SMS) n’ubundi…

“Agaciro Development fund” ihawe imbaraga cyane nyuma yaho ibihugu bitera inkunga u Rwanda bitangaje ko bizatinda gutanga inkunga binyuza mu ngengo y’imari y’u Rwanda hashingiwe kuri raporo y’akanama k’impuguke k’umuryango w’abibumbye ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa gisirikare (M23) urwanya guverinoma ya Kongo Kinshasa.

John Rwangombwa avuga ko amafaranga y’igihugu cy’ubwongereza azatangwa mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka naho aya banki itsura amajyambere muri Afurika (African Development Fund) akazatangwa bitarenze taliki 04 Nzeli 2012.

Yongeyeho ko nta kibazo u Rwanda ruzagira ku bikorwa byateganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka cyane ko nta gihugu kizarenza mu ugushyingo uyu mwaka kitaratanga amafaranga kiyemeje uretse igihugu cy’Ubudage.

mvfreddy82@yahoo.fr

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 10/08/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: