Nta yindi nzitizi Mugesera azongera gutanga

Ubucamanza bw’u Rwanda buravuga ko nta yindi nzitizi Mugesera azongera gutanga ngo yemerwe, kuko inzitizi yatanze ziteganywa n’amategeko zarangiye.

Umuvugizi w’inkiko Charles Kaliwabo yavuze ko inshuro enye zose Mugesera yagaragaje inzitizi zikakirwa kuko abyemererwa n’amategeko ariko ngo nizo zanyuma.

Mugesera abwira umucamanza ko adafatwa kimwe n’ubushinjacyaha imbere y’urukiko, arashaka igihe kirekire cyo gusoma dosiye ngo abone kwiregura.

Kaliwabo yagize ati, “Ndatekereza ko nta yindi nzitizi azatanga ngo yemerwe, kuko izo yavuze zose ziteganywa n’amategeko mu gihe cy’itangira ry’urubanza, buriya ashobora kugerageza ibishoboka byose ariko bikageraho birangira.” Mugesera Leon akimara kugezwa mu Rwanda, taliki ya 2 Gashyantare 2012 yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko abanza gusaba igihe kugira ngo abone umwunganira mu mategeko.

Agarutse mu rukiko na none yavuze ko atarabona abamwunganira bahagije ndetse avuga ko adashobora kuburana mu Kinyarwanda. Kunshuro ya gatatu yatanze impamvu y’uburwayi naho inshuro ya kane avuga ko atarabona dosiye yuzuye kandi agomba guhabwa igihe kingana n’amezi abiri cyo kuyisoma, ikifuzo cyahise giterwa utwatsi n’umucamanza wo murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mugesera ahita ajurira urukiko rukuru.

Uwunganira Leon Mugesera, Me Mutunzi Donat abajijwe niba gutinza urubanza (nkuko Ubushinjacyaha bubivuga) niba Atari igihombo ku mukiriya we, yasubije agira ati, “Nta numwe uhomba rwose, icyangombwa ni uko amategeko yubahirizwa, kuko ibyo yavuze byose mu rukiko ari uburenganzira ahabwa n’itegeko.”

Ubujurire bwa Leon Mugesera ku nzitizi ya dosiye ikubiyemo ibyo aregwa izumvwa murukiko rukuru taliki ya 4 Kamena 2012, ngo nyuma y’aha Mugesera azatangira kuburana ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo.

Mugesera Leon amaze amezi arenga ane avanywe mu gihugu cya Canada aho akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Jenoside.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 30/05/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: