Mugesera yangiwe igihe yasabaga ngo yitegure urubanza

Mugesera avuga na Me Mutunzi Donati imbere y’umucamanza

“Ndababaye rwose, sinabura kubereka agahinda mfite, ndumva ari agashinyaguro kuvuga ko ntashaka kuburana, Nshaka kuburana rwose, kandi mu buryo budatinze ariko mu buryo bwubahirije amategeko” aya ni amagambo Leon Mugesera yabwiye umucamanza ubwo umushinjacyaha yari avue ko ashaka gutinza urubanza.

Kunshuro ya kane Leon Mugesera yasabye ko yahabwa igihe cy’amezi abiri kugira abashe gusoma dosiye ikubiyemo ibyo aregwa.

Yanasabye urukiko gutegeka ubushinjacyaha kumuha dosiye yavanywe mu gihugu cya Canada ubwo yoherezwaga taliki 24 Mutarama 2012.

Abajijwe niba yiteguye kuburana, Mugesera yabanje kubaza urukiko niba ababuranyi bafatwa kimwe imbere y’urukiko,

Yagize ati, “niba twese tungana imbere y’urukiko, ubushinjacyaha bumaze amezi arenga atatu bwitegura gushinja none jyewe maze iminsi 6 mpawe dosiye, nanjye mumpe igihe nifuza kugira ngo nitegure.”

Yongeyeho ko “kubijyanye n’ifungwa n’ifungura ry’agateganyo bitagombwa kuburanwa nk’umuhango.”

Umucamanza Sauda Murerehe yanze ikifuzo cya Mugesera ngo kuko yagiye ahabwa igihe gihagije cyo gutegura dosiye ye, bityo urubanza rukaba rugomba gukomeza.

Mugesera yahise ajurira iki cyemezo kuri we asanga kibangamiye uburenganzira bwe.

Umwunganira Me Mutunzi Donati nawe yari yavuze ko mubihe bitandukanye ubushinjacyaha bwagiye buhindagura ibirego, aho byavuye kuri bitatu none bikaba bigeze kuri 5.

Ubushinjacyaha  bwabwiye urukiko ko bwatanze dosiye yuzuye, ariyo urukiko rufite ndetse akaba ariyo bukoresha (ubushinjacyaha) rwerekana impamvu zituma bakeka ko uregwa yakoze icyaha bityo akaba yakomeza gufungwa by’agateganyo.

Umushinjacyaha Rugambwa Ndibwami yagize ati, “aya ni amayeri ya Mugesera yo kwanga kuburana.”

Mugesera ahawe umwanya n’urukiko kugira icyo abivugaho, yavuze ko ari ugushinyagurirwa n’ubushinjacyaha.

Me Mutunzi Donati wunganira Mugesera amubuza gukoresha ibimenyetso imbere y’urukiko.

Akaba  yagize ati; “Ndababaye rwose, sinabura kubereka agahinda mfite, ndumva ari agashinyaguro kuvuga ko ntashaka kuburana, Nshaka kuburana rwose, kandi mu buryo budatinze ariko mu buryo bwubahirije amategeko”

“Ubundi se ko mfunzwe, umushinjacyaha ababajwe ni iki? Keretse niba yumva ko nsohoka nkitahira.”

Ubushinjacyaha bugira buti, “Kuvuga ko atumva ubushinjacyaha bumwihutisha kandi ariwe ufunze, ubushinjacyaha usibye gushinja bufite n’inshingano zo kureba ko amategeko yubahirizwa

Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha bitanu bigizwe no: Gucura no gutegura Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, Ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, Gushishikariza gukora icyaha cya jenoside, Kwica no gutsemba imbaga no Kubiba urwango hashingiye ku moko.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 24/05/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: