Ubwicanyi mu muryango nyarwanda ni ingaruka za Jenoside – Dr Munyandamutsa

08th May 2012:

Dr Naasson Munyandamutsa

Abahanga muby’imibanire n’indwara zo mu mutwe baravuga ko ubwicanyi bumaze iminsi bukorwa mu miryango ari ikibazo igihugu gikwiye guhagurukira.

Bakemeza ko ari kimwe mu ngaruka za Jenoside, aho abantu bafitanye isano basigaye badatinya kwamburana ubuzima.

Ubwicanyi bwo mu miryango ni imwe mu nkuru zimaze iminsi zivugwa hirya no hino mu gihugu ariko ikirushije gutera impungenge ni uko abicana usanga bafitanye isano ya hafi kandi ubu bwicanyi bugakoranwa ubugome n’agashinyaguro karimo no guca ibice by’umubiri by’uwamaze kwamburwa ubuzima.

Hari n’ahagaragaye uwishe umubyeyi we  arangije amuca amabere.

Mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbo, umukecuru w’imyaka 67 Mukankuranga Marita n’umwuzukuru we babanaga, bakuwe mu musarani ku mugoroba wo ku itariki ya 15 Werurwe bazingazingiwe mu mashuka bari baryamyemo.

inzobere mu mibanire y’abantu n’indwara zo mu mutwe akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi bugamije amahoro IRDP, Dr. Naasson Munyandamutsa avuga ko bishoboka ko ari ingaruka za jenoside.

Yagize ati, « rwose birashoboka ko ari ingaruka za Jenoside kuko n’ubundi abayikoze(jenoside) nibo bicaga muri buriya buryo aho usanga umuntu yica undi ariko akumva ko bidahagije akamucaho n’ibindi bice by’umubiri, muribuka ko muri jenoside ari nkuko byagenze. »

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe twanyarukiye i Rwamagana kamwe muturere twavuzwemo ubwicanyi maze tuganira na bamwe mubakekwaho ubwicanyi ndetse bemera n’uruhare muri bwo.

Ngezahoguhora Jean Paul , umusore w’imyaka 21 y’amavuko  twamusanze kuri Sitasiyo ya Polisi I Rwamagana aho yari afunganywe n’abandi umunani bakekwaho ubuhotozi, yemera uruhare yagize mu rupfu rwa Mukankuranga Marita …

 

Ngezahoguhora Jean Paul  yagize ati, “ uriya mukecuru yari umuntu mwiza, nanjye ndicuza icyatumye nemera gufatanya na bariya kumwica, ndumva nta mahoro mfite.”

Polisi y’igihugu ivuga ko ubu bwicanyi buterwa ahanini n’amakimbirane  mu miryango adakemurirwa igihe, aganira n’ikinyamakuru Izuba rirashe kuwa 07 Gicurasi 2012; Umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege yagize ati, “akenshi usanga hari amakimbirane adakemurirwa igihe ugasanga ahanini umuntu yihitiramo kwirangiriza ikibazo, ariko turasaba inzego z’ibanze kujya zikemura ibyo bibazo amazi atararenga inkombe.”

Taliki 30 Mutarama 2012 ; uwitwa Mutuyimana Christine n’umugabo we Nshimiyimana Ngarambe bahisemo kwiyicira umwana wabo w’umwaka umwe n’igice kugira ngo bakomeze kubana nta zindi nzitizi..

Uyu mubyeyi wari umaze umwaka n’igice yonsa uwo yibyariye yatubwiyeko yamaze iminota 30 arimo kumuniga, arangije we n’umugabo we bamujugunya murufunzo rwo ku kiyaga cya muhazi, barangije bafata ubwato barambuka. Icyo gihe batangaje ko babitewe no kumva ko batari bafite ubushobozi bwo kwita kuri uwo mwana bajya gufata icyo kunywa…

Nyuma y’amezi abiri bamaze gukora icyo cyaha ,twabasanze muri gereza ya Tsinda nabo batubwira uko biyumva…

Mutuyimana Christine yanize umwana we w’amezi 18 k’ubwumvikane n’umugabo we.

Mutuyimana Christine yagize ati, « mbabajwe ni ukuntu niyiciye umwana, ubu nta n’umuntu wo mu muryango urangeraho. »

Naho umugabo wa Christine(Mutuyimana Christine) yagize ati, « uku tubayeho ni ingaruka z’icyaha, ndasaba imbabazi ariko ngasaba n’abandi bantu kutishora mubikorwa by’ubwicanyi. »

Polisi y’igihugu ivuga ko bene ubu bwicanyi cyane cyane bushingiye ku makimbirane yo mungo ariko ntawabura kwibaza icyatumye ababyeyi bica umwana w’umwaka umwe n’igice.

Naasson Munyandamutsa umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi bugamije amahoro IRDP akaba n’inzobere mu ndwara zo mu mutwe, yagize ati, « Ubundi ni ukubura ubumuntu, ntibyumvikana uburyo umubyeyi yiyicira umwana yibyariye ariko ni ikimenyetso kikwereka ko abakora biriya baba barapfuye kera, twebwe tukababona bagenda gusa, ntibigutangaze uramutse ubegereye ugasanga babajwe ni uko batishe n’abandi. »

Dr. Naasson Munyandamutsa yasabye ko hakorwa ubushakashatsi ndetse hagafatwa ingamba zikomeye mu gihe cyihuse, kuko ari ikibazo gihangayikishije igihugu.

Yongeyeho ko ubu bwicanyi bushobora guhagarara ariko ngo bizafata igihe kirekire, anasaba  abanyarwanda guha agaciro abandi bakirinda gukomeza kumena amaraso.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/05/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: