Ubushinjacyaha burasanga Mugesera adashaka kuburana.

 09th May 2012

Kunshuro ya gatatu Leon Mugesera yatanze inzitizi ituma ataburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu aribwo aburanishwa ariko yabwiye urukiko atiteguye kuburana kumpamvu z’uburwayi.

Mugesera yagize ati, “Nyakubahwa mucamanza ntabwo niteguye kuburana kuko nta meze neza, ejo bundi nibwo natangiye imiti nahawe na muganga, iyi miti nzayirangiza ejo bundi kuwa gatanu (taliki 11 Gicurasi 2012)

Yongeyeho  ko adafite ubwenge n’imbaraga asanganywe k’uburyo atashobora guhagarara imbere y’umucamanza ngo aburane ndetse asaba umucamanza ko yaba yicaye mugihe umushinjacyaha arimo kuvuga.

Impamvu y’uburwayi Mugesera yatanze ikaba ibaye inzitizi ya gatatu, nyuma yaho yabanje kuvuga ikibazo cyuko adafite abamwunganira bahagije, ndetse nuko yasabaga kubazwa no kuburanishwa mu gifaransa, inzitizi yabanje kuburanishwa mu rukiko rukuru.

Mugesera abajijwe n’urukiko igihe yumva azaba yiteguye kuburana, yasabye ko yahabwa igihe cy’ukwezi.

Umwunganira Me Mutunzi Donat yongeye ho ko kugeza ubu, batari bahabwa dosiye yuzuye kandi nibyo bahawe n’ubushinjacyaha ngo ntibikoze neza.

Umushinjacyaha Rugambwa Ndibwami,  yavuze ko aya ari amayeri ya Mugesera yo kwanga kuburana.

Umushinjacyaha yavuze ko inshuro 7 zose yagerageje kubaza uwuregwa ariko yanga kubazwa agenda atanga impamvu zitandukanye ndetse muri izi nshuro akaza adafite umwunganira mu mategeko.

Rugambwa Ndibwami yasabye umucamanza ko yafata icyemezo, maze Leon Mugesera akaburanishwa.

Yagize ati; “Inzitizi yavuze ubushize ijyanye no kubona abamwunganira bahagije ntacyo yayivuzeho murukiko, yavuze impamvu z’uburwayi ndetse n’ijyanye na dosiye kandi twarayimushyikirije, turasaba ko mwategeka ko aburana.”

Leon Mugesera abajijwe n’urukiko icyo avuga kubivugwa n’ubushinjacyaha yasubije agira ati;  “mfite akababaro ntewe no kumva bavuga ko ntashaka kuburana kandi arijye ubabaye, ndagira ngo mbahe ikimenyetso cyuko nshaka kuburana, iyi dosiye yatangiye muri Mutarama 1995 muri Canada, ndi imbere y’urukiko rw’ubutegetsi nasabye ko najyanwa imbere y’urukiko mpanabyaha kugira ngo mburane, sinumva uko bavuga ko ntashaka kuburana.”

Mugesera Leon akekwaho ibyaha bigizwe no gucura umugambi wa Jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside no Kubiba urwango mu baturage.

Urubanza ruraburanishirizwa  murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/05/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: