Never Again ntikwiye kuba imvugo gusa-Umunyeshuri wa Green Hills

Abanyeshuri b’ishuri Green hills Academy kuri uyu wa 05 gicurasi 2012 basuye urwibutso rwa Nyamata, mu rwego rwo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Aba banyeshuri baharariye abandi, hafi ya bose bavutse mu gihe na nyuma ya Jenoside ariko bavuga ko ingaruka za jenoside nabo zabagezeho.

Ku rwibutso rwa Nyamata babwiwe amateka ya jenoside ndetse n’umugambi wo kwica abatutsi watangiye uhereye mu  1992.

Aba banyeshuri bavuze ko bibateye ubutwari bwo kwanga icyari cyo cyose cyatera Jenoside nkuko twabitangarijwe na Ian Manzi w’imyaka 16 y’amavuko.

Ian Manzi yagize ati, “Nta magambo dufite yo kuvuga kuri Jenoside, twajyaga tubyumva gusa ariko tubonye ibyabaye, tugomba kuba intwari ku kigereranyo cy’abahagaritse jenoside, none ho Never- Again ikaba ingiro.”

Aba banyeshuri bamaze kwerekwa ibice bigize urwibutso urwibutso bunamiye inzirakarengane z’abatutsi  ibihumbi 45284 zishyunguwe mu mva rusange.

Umuyobozi wa Green hills academy  Lone Wallace yavuze ko gahunda yo gusura inzibutso bayikora buri mwaka mu rwego rwo gusobanurira abanyeshuri amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Lone Wallace yagize ati, “Buri mwaka abakozi n’abanyeshuri ba green hills Academy dusura inzibutso kugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka ya jenoside, ni na ngombwa ko twibuka kuko aba bagombaga kuba bariho uyu munsi ariko bambuwe uburenganzira bwo kubaho.”

Green Hills Academy ni ishuri rifite abanyeshuri 1500 bari mukigereranyo cy’imyaka 18 kumanuka, abenshi bakaba batarabonye Jenoside.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 05/05/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: