Banki nkuru y’igihugu yazamuye inyungu ku nguzanyo iha ama banki.

Inama ishinzwe kugenzura imiterere y’ifaranga muri Banki nkuru y’igihugu yazamuye inyungu ku mafaranga agurizwa ama banki kuwa gatanu taliki 04 gicurasi 2012.

BNR ivuga ko ari mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Zimwe mu mpamvu zituma Banki izamura inguzanyo igenera ama banki ni ikibazo cy’imyenda ikabije mu gace k’ubukungu k’iburayi (EURO ZONE)

Izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli, igabanuka ry’ibyoherezwa kumasoko mpuzamahanga ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muto mu gihembwe cya mbere.

Izi mpamvu zose nizo zahereweho na Banki nkuru y’igihugu izamura inyungu ku nguzanyo ihabwa ama banki, ariko se irizamura ntirizagira ingaruka ku baturage basanzwe bagana amabanki?

Guverineri wa banki nkuru y’igihugu yavuze ko Atari bwo bwa mbere hazamurwa inyungu kunguzanyo zihabwa ama banki ariko ngo ntibivuga ko banki nazo zizamura…

Ambasaderi Claver Gatete yagize ati, “Igihe cyose tuzamuye inyungu ku nguzanyo tugenera banki z’ubucuruzi ntibivuga ko nazo(Banki) zizamura inyungu ku nguzanyo ziha abaturage.”

Kugeza ubu izamuka ry’ibiciro ku isoko rigeze hejuru 8% mu gihe mu kwezi kwa kabiri byari kuri 7.85%.

Mugihe cy’umwaka n’igice, banki nkuru y’igihugu imaze kongera inyungu ku nguzanyo igenerwa ama banki kuri 1.5% kuko yavuye kuri 6.0%  igeze kuri 7.5%.  icyakora ibiciro ku masoko ntabwo bigabanuka ahubwo biriyongera, ese iyi mibare ya BNR ihura n’ibibera ku masoko abanyarwanda bahahiraho?

Amb. Claver Gatete yagize ati, “iyo dukora iyi mibare ntabwo dufata akantu kamwe, ngo turebe igiciro cy’inyanya cyangwa ibirayi, ahubwo tureba ku bintu byinshi.”

U Rwanda nirwo rufite inyungu nto kunguzanyo ihabwa amabanki y’ubucuruzi (7.5%) ugereranyije n’ibihugu biri mu muryango w’afrika y’uburasirazuba nka Uganda ifite 21% na Kenya ifite 18%.

Igihembwe cya mbere cy’ihinga kuva mu kwezi k’ ukwakira kugera muri Gashyantare uyu mwaka nticyagenze neza kubera impamvu z’imvura.

Amb Gatete Claver yavuze ko iriyongera ry’inyungu kunguzanyo ihabwa amabanki rizafasha ubukungu kwiyongera no guhangana n’ibyagirira nabi intambwe imaze guterwa mukuzamuka k’ubukungu.

 

Posted on 05/05/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: