Ingabire yasabye imbabazi abamwunganira batabizi.

Abunganira Ingabire Victoire Umuhoza baravuga ko batigeze bamenya ko umukiriya wabo yasabye imbabazi umukuru w’igihugu.

Bavuga ko batunguwe no kumva mubitangazamakuru ko ubushinjacyaha bwerekanye ibaruwa Ingabire victoire yoherereje umukuru w’igihugu.

Me Gatera Gashabana avuga ku ibaruwa isaba imbabazi yagize ati, “Jyewe na mugenzi wanjye Ian Edwards twatunguwe n’iriya baruwa kuko iyo tubimenya ntabwo twari kuburana muri buriya buryo, twari kuburana nk’abemera icyaha tukanasaba ko agabanyirizwa ibihano.”

Iyi baruwa yazanywe n’ubushinjacyaha kuwa 25 Mata 2012 ubwo urukiko rukuru rwa Kigali rwasozaga iburanisha murubanza ubushinjacyaha buregamo Ingabire n’abasirikare 4 bahoze muri FDLR.

Ingabire Victoire Umuhoza yandikiye umukuru w’igihugu taliki 16 Ugushyingo 2011 asaba kwisobanura, asaba imbabazi ndetse no gufungurwa, iyi baruwa ikaba yaremejwe na Avoka Gashabana, wemeje ko yabonye ko ari umukono w’umukiriya we koko.

Ikindi ngo cyatangaje Me Gatera Gashabana ; ni uburyo Umukiriya we yabwiye urukiko ko ari umushinjacyaha wamusabye umubonano kandi ahubwo ari Ingabire watumye Avoka we kumusabira Rendez-vous.

Me Gashabana yagize ati, “Jyewe nabiriya byarantunguye kuko tutanagombaga kubivuka murukiko, ariko sinzi uburyo yarakaye abivuga kuriya murukiko.”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha akaba ni umwe mu itsinda ry’abashinjacyaha bashinjaga murubanza rwitiriwe Ingabire; Alain Mukurarinda yavuze ko urubanza rwagenze nk’ibisanzwe nubwo ngo rwabayemo inzitizi nyinshi zazanywe n’uruhande rw’abaregwa.

Mukurarinda yagize ati, “ habayemo amananiza menshi k’uruhande rwa Ingabire n’abamwunganira, sinumva ukuntu umuntu nka Gatera Gashabana umaze hafi imyaka 30 ari muri uyu mwuga yagiye akora ibintu nkabiriya kandi abizi?”

Uru rubanza rumaze hafi amezi arindwi ruburanishwa mu mizi ruzasomwa taliki ya 29 Kamena 2012.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 30/04/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: