PAC iratanga raporo kubanyereje imari ya Leta.

Komisiyo y’inteko shingamategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta izatanga raporo ku ibazwa ry’abakoresheje nabi imari ya Leta kuri uyu wa kabiri.

Iyi komisiyo yari yiyemeje gutanga raporo bitarenze taliki ya 15 Ukuboza 2011 ariko iyi taliki ntabwo yubahirijwe ndetse izakongera kugena amataliki abanza y’ukwezi kwa mbere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho muntekoshingamategeko Augustin Habimana yavuze ko gukererwa byatewe nuko abadepite bari mukiruhuko.

Augustin Habimana yagize ati, “ Mu byukuri ntabwo batinze, ahubwo byakubitanye ni uko intekoshingamategeko yari mu kiruhuko.”

Mu kwezi gushize ubwo ikinyamakuru Izuba rirashe cyaganiraga n’umuvugizi wa komisiyo yari ishinzwe guhata ibibazo abagaragaweho imikoreshereze mibi y’imari ya Leta, yavuze ko hari indi mirimo yavutse…

Hon. Karemera Jean Thierry yagize ati,“Ntabwo twashoboye kubahiriza igihe twari twihaye mbere, twagize imirimo myinshi kandi raporo nayo ubwayo ni ni cyane irimo ibice bitatu bikomeye, byadusabaga rero kubanza kuyinononsora tugatanga ibintu binoze.”

Iyi komisiyo ishinzwe igenzura ku mikoreshereze y’imari ya Leta nibwo igishyirwaho, ivuga ko ibazwa ry’abagaragawe ho amafuti mu micungire y’ibyarubanda ritarangiye kuko habanje kubazwa abavuzwe ho amakosa yo mu rwego rukomeye.

Inzego za leta n’ibigo bishamikiye kuri leta zigera 100 nizo zizabazwa na komisiyo y’abadepite yashyiriweho kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta,  hafi y’inzego zabajijwe zagiye zemera amakosa ndetse bamwe bayasabira imbabazi.

Mu gihe abadepite babona ibibazo muri iyi raporo, bashobora guhita babimenyesha inzego zishinzwe kubikurikirana harimo ubushinjacyaha n’urwego rw’umuvunyi cyangwa hagamagazwa ministiri w’ubutabera ngo asobanure aho guverinoma igejeje gukurikirana abakekwaho kunyereza imari ya leta.

Habimana Augustin yagize ati, “Intekoshingamategeko ifite ububasha cyane kubanyapolitike barimo aba minisitiri, ibindi bibazo bishobora gushyikirizwa inzego zibishinzwe ariko abari muri guverinoma bashobora gufatirwa ibihano bijyanye n’ubuyobozi (administrative)”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/02/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: