Leta yemera ko hari amakosa yakozwe k’umuhanda Kigali – Gatuna

Guverinoma y’u Rwanda igiye gukosora amakosa yari yarakozwe muri gahunda yo gusana  Umuhanda Kigali- Gatuna.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Transport yemeye ko hari amakosa ashobora kuba yarakozwe ubwo guverinoma y’u Rwanda yagiranaga imishyikirano n’umuterankunga.

Abantu bari bamaze iminsi bibaza impamvu umuryango w’ubumwe bw’uburayi wahaye igihugu cya Uganda inkunga ikubye inshuro hafi eshatu ugereranyije niyahawe igihugu cy’u Rwanda, muri gahunda yo kubaka imihanda Kigali- Gatuna  kuruhande rw’u Rwanda na Gatuna-Mbarara kuruhande rwa Uganda.

Icyakomeje kwibazwa ho cyane, ni uburyo umuhanda wa Kigali-Gatuna uzaba ufite uburambe bw’imyaka 7 kugeza ku imyaka 10 mu gihe igihugu cya Uganda cyahawe amafaranga akubye hafi inshuro eshatu ayahawe u Rwanda kugira hubwakwe umuhanda Gatuna-Mbarara, kandi uyu muhanda wo ukaba ufite uburambe bw’imyaka irenga  20.

Umunyambanga wa leta ushinzwe Transport muri ministeri y’ibikorwaremezo yatangaje ko hashobora kuba harabaye amakosa ubwo hakorwaga imishyikirano igamije gushaka inkunga yo kubaka uyu muhanda ariko guverinoma y’u Rwanda ikaba yarafashe icyemezo cyo kubikosora.

Dr. Nzahabwanimana Alexis yagize ati, “Na nubu ntituramenya uko byagenze ariko icyo nshaka ko ufata cyane ni uko bigiye gukosorwa, kuburyo uyu muhanda niwubakwa uzaba ufite uburambe bw’imyaka 20 bihwanye n’uburambe buzaba bufitwe n’umuhanda gatuna- Mbarara kuruhande rwa Uganda.”

Dr. Nzahabwanima yongeye ho ko Guverinoma y’u Rwanda izashaka amafaranga ikongera kuyo yahawe n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’I burayi.

Yavuze ko ibyabaye byabaye kera kuburyo bigoye kumenya uwabikoze kandi ko bitigeze binyuzwa mu nama y’abaministri.

Dr. Nzahabwanima yagize ati, “ ibyabaye byose ntabwo byanyujijwe munama y’abaministiri ngo guverinoma ibifateho icyemezo ariko ubu bizajya bibanza byemezwe n’inama y’abaminisitiri, icyangombwa ni uko nka guverino twasanze birimo amakosa hakaba hari ubushake bwo kuyakosora.”

Amakuru dukesha ministeri y’ibikorwaremezo yemeza ko  imihanda myinshi yo mu Rwanda yubakwa kuntego yuko igira uburambe bw’imyaka byibuze 15, bikaba bidasobanutse ukuntu umuryango w’ubumwe bw’iburayi utanga inkunga yo kubaka umuhanda mpuzamahanga ufite uburambe bw’imyaka 7 kugeza 10.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Transport abajijwe aho amafaranga azava kugira ngo hubakwe umuhanda ukomeye Kigali- Gatuna, yavuze ko Leta idashobora kuyabura cyangwa se guverinoma ishobora kongera kugirana ibiganiro n’umuryango w’ubumwe bw’I burayi kuburyo hongerwa amafaranga ariko hakubakwa umuhanda ukomeye ugendanye n’uwo mu gihugu cya Uganda.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/02/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: