Nta muntu ukwiye kujugunya ishashi aho abonye- Habamungu

Imyaka 4 irashize u Rwanda ruciye burundu ikoreshwa ry’amashashi mu gihugu, k’uburyo n’abayinjirana ku kibuga cy’indege cyangwa ku mipaka bayamburwa.

Aya masashi yambuwe abayinjirana mu gihugu cyangwa se atoragurwa hirya no hino, ubu ntabwo agifatwa nk’umwanda wo kujugunywa ahubwo habonetse uruganda ruyatunganya hanyuma akabyazwamo ibindi bikoresho bikenerwa na benshi.

ECO Plastic ni ikompanyi ibyaza umusaruro aya masashi afatwa nk’umwanda, ubu ikaba iherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Mageragere mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’uruganda rutunganya amasashi yatangarije ikinyamakuru Izuba rirashe uko yagize igitekerezo cyo kubyaza umusaruro amasashi n’ibindi bikoresho bya Plastic.

Habamungu Wencislas yagize ati; “Natangiye iriya kompanyi nyuma y’ibibazo byari mu gihugu byerekeranye no guca amashashi yaranyanyagiye hirya no hino kandi yahumanyaga igihugu, nabonye ko nshobora kubibyaza umusaruro, mfatiye urugero ku bindi bihugu byateye imbere bikora ibintu nk’ibi, mbona ko na hano iwacu bishoboka, kandi narabigerageje birakunda.”

Uruganda rwegeranye n’Umurenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, niho hakusanyirizwa amasashi, hanyuma akajonjorwa, akozwa neza akoherezwa mu mashini zabugenewe.

Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri ECO Plastic Uwineza Eric yatweretse bimwe mu bikoresho biva muri ayo masashi, harimo nk’amashitingi n’andi masashi ya Plastic asigaye akusanyirizwa mo imyanda ikurwa mu ngo z’abaturage.

Uwineza Eric yagize ati, “ aya mashitingi n’iyi mifuka yagenewe gukusanyirizwamo imyanda mubona byavuye muri ya masashi mwahoze mureba nk’umwanda, ni amasashi ashobora kubikwamo ya myanda iba irimo amazi.

Uhereye umwaka 2008, ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije gifatanyije n’izindi nzego za Leta cyashyize imbaraga mu icibwa ry’amasashi kuburyo bigoye kubona abantu batwaye ibintu mu masashi, umuyobozi w’uruganda ECO Plastic avuga ko nubwo amasashi amwe ari mabi ku bidukikije ariko anafite akamaro k’uburyo abantu badakwiye kuyagunya uko bishakiye…

Habamungu Wencislas yagize ati; “Amasashi ntunganya aturuka hirya no hino mu gihugu, hari n’andi akenewe gukoreshwa bitewe n’imirimo akora idashobora gusimburwa, ayo iyo yamaze gukoreshwa; turongera tukayakusanya tukayabyazamo ibindi, abantu bayafite rero bagomba kumenya ko ari imari ikomeye, kuko iyo tumenye aho ari; turagenda tukayagura, abantu rero ntibakwiye kuyajugunya.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/02/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: