Imitangire ya Serivisi mu Rwanda, indwara itarabonerwa umuti!

Maze iminsi numva ahantu abayobozi b’inzego zitandukanye bagaruka kumitangire ya Serivisi, aho usanga mu Rwanda ari ikibazo kigoye kubonerwa igisubizo.

Iyo ivuganye n’abayobozi bo munzego nkuru z’igihugu aho ndavuga kurwego rw’abaministri usanga buri wese arambiwe n’imitangire ya serivisi mu nzego z’abikorera n’iza Leta.

Waganira n’abayobozi b’ama hoteli, ugasanga nabo barabogoza, ukibaza umuntu ushobora kubona umuti w’iki kibazo.

Mperutse kujya muri Kigali Serena Hotel n’ijoro, ngira amahirwe cyangwa ibyago byo kumva umuyobozi wa Serena mu Rwanda agira icyo avuga kumitangire ya serivisi.

Agahinda yarafite, ahari iyo amenya ko aho hantu hicaye umunyamakuru yari kwifata, ariko by’amahirwe ntiyabimenye.

Dore amwe mu magambo yavuze, “Ejo nakiriye abashyitsi b’Imena maze tuvuye muri Restaurent, bazamuka mucyumba, bagezeyo bansaba Inzoga(Wine), nanjye mpita ntuma umwe muba managers banjye, ntushobora kwemera ko abantu bategereje iyo nzoga I saha yose, nyuma yo gutegereza uwo mukozi uyobora abandi aragaruka ambwira ko yayibuze, none se muri iyo saha yamaze ntiyari kuba yagiye kuyigura ahandi, kuki se byatwaye isaha yose?”

Uyu mugabo uvuka muri Kenya, yabivugaga amarira amubunga mu maso!

Aho nari nicaye, jye nasengaga mu mutima kugira ngo akomeze avuge n’ibindi, ariko ndibaza nti “ko ari umuyobozi mukuru, kuki adahindura imikorere y’abakozi be? Kuki umukozi nkoresha utisubiraho nta mwirukana?”

Yarakomeje aravuga; agera naho yatanze urugero ku gihugu cya Tanzania, aho mu myaka 15 ishize, iki gihugu kitigeze kigira umunya Tanzania n’umwe ukurira hotel (General Manager), ubu muri Tanzania yose, umuntu umwe ukuriye Hoteli abandi bose ni abanyamahanga.

Yageze naho avuga ko mu Rwanda, nta muyobozi n’umwe ukuriye hoteli (amakuru nari numvise bwa mbere ariko nkishaka kugenzura neza).

Mu cyumweru gishize ministiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na Ministri ushinzwe imirimo y’inama y’abaministri Musoni Protais, Ministiri w’ubuzima Agnes Binagwaho, Ministri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Dr. Alivera Mukabaramba  yahuye n’abanyamahoteli n’ama restaurents aho baganiraga k’uburyo ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi mu ma hoteli n’amaresitora cyakemuka kandi mu gihe gito.

Rwanda development Board(RDB) ari nayo ishinzwe imikorere y’amahoteli mu Rwanda yagaragaje ubushakashatsi bwakozwe na OTF ku mitangire ya Serivisi mu myaka 4 ishize.

Mu mwaka 2008, u Rwanda rwari kumwanya wa nyuma mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, 2011 ruri kumwanya wa gatatu nyuma y’igihugu cya Kenya, na Tanzania.

Ariko icyatangaje muri iyi nama ni uko umuyobozi mukuru wa RDB John Gala yashidikanije niba u Rwanda ruza imbere y’igihugu cya Uganda.

Muri ba mukerarugendo 4 basura igihugu, byibuze ¼ agenda yinubira ko yakiriwe nabi!

Ikibazo gikomeye buri wese yibaza, kuki umuntu akuzanira amafaranga warangiza ukamwakira nabi?

Ese abacuruzi bo mu Rwanda ntibakunda kunguka cyangwa n’imyumvire ikeneye guhinduka?

Urugamba rukwiye kurwanwa na buri wese.

Hari abasabwa gutanga serivisi nziza, ariko hari n’abayihabwa. Inenge kubayihabwa ni uko nabo batari bamenya uburenganzira bwabo, bakakirwa nabi ntiberekane ko bibaje ahubwo bagahitamo kujya kubivugira murugo. Ibi ntibishobora gukemura ikibazo ahubwo ikiza ni uko ukwakiriye nabi umuregera umukuriye aho ngaho.

Bimwe mubitekerezo byatanzwe muri iyo nama, ni uko igihe umuntu yatinze guhabwa ibyo yasabye muri Hotel cyangwa Restaurent akwiye kutabyishyura.

Niba ari ifunguro uhawe utinze, ukaryakira ariko nturyishyure kuko hari n’ahandi bikorwa.

Ikindi kibazo cyerekanywe n’ubushakashatsi ku mitangire mibi ya Serivisi ni uko abakozi bo mu mahoteli n’amaresitora badafite ubumenyi muri ako kazi.

Ikindi ntabwo bakorana umwete kandi ugasanga batanzi no kuvuga neza indimi zikoreshwa n’abakiriya.

Kuruhande rw’abanyamahoteli, bavuga ko bafite ikibazo cy’abakozi kuko batazi akazi kandi n’imyifatire akaba ari mibi.

Aha niho hatumye ntekereza igisubizo cy’ikibazo cy’umuyobozi wa Serena hotel mu Rwanda, aho nibazaga impamvu adafatira ibyemezo abakozi be bafite imyifatire idakwiye yo kurangarana abakiriya.

Ariko igisubizo kiri muri iki kibazo, ese niyurukana uyu mukozi arabona undi umusimbura? Ko hafi ya bose bafite imyifatire imwe se, wabirukana bose?

Ubu rero ingamba zafashwe munama ya Ministri w’intebe n’abanyamahoteli ni uko mu gihe cy’amezi atandatu imitangire ya Serivisi izaba yahindutse.

Aho niho nibaza niba imyumvire izaba yahindutse kandi habonetse abakozi beza basobanukiwe icyo gukora.

Ariko byose birashoboka nkuko na Ministri w’intebe yavuze ko u Rwanda rwarwanye intambara nyinshi kandi zose igihugu cyarazitsinze nkanswe guhindura imikorere gusa.

Ariko rero ni byiza ko abayobozi b’amahoteli bagira umwanya wo guhugura abakozi babo mu gihe bari mu kazi ndetse n’igihe bagiye gutangira akazi.

 

Iyi ndwara nubwo iremereye igihugu muri iki gihe ariko birashoboka ko yabonerwa umuti, niba buri wese ashyizeho umusanzu we.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/02/2012, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: