Ibidindiza itangazamakuru mu Rwanda.

Abantu batandukanye bajya bagerageza gukora isesengura ku itangazamakuru mu Rwanda.

Uburyo ribayeho, uburyo ryisanzura , n’uburyo ryagirira akamaro umuryango cyane cyane umuryango nyarwanda.

Imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera abanyamakuru nka Reporters without borders na Committee to Protect Journalists (CJP) akenshi isohora za raporo zinenga leta y’u Rwanda ko iniga ubwisanzure bw’itangazamakuru!

Birashoboka ko ibyo bavuga aribyo ariko akenshi impamvu zishingirwaho nizo abantu batandukanye batemeranyaho n’iyi miryango kimwe nanjye ndimo, cyane cyane nk’ iyo bavuga ko ari Leta ibuza abanyamakuru kwisanzura.

Ikindi gikunzwe kuvugwa n’abafite aho bahuriye n’itangazamakuru mu Rwanda ni “ubumenyi buke bw’abakora umwuga w’itangazamakuru” iki nacyo gishobora kuba ari ukuri ariko gukeya kuko hari abanyamakuru bize itangazamakuru bari mu mwuga, hari n’abatize itangazamakuru ariko bize ibindi babona amahugurwa atandukanye mubijyanye no gutara no gutangaza amakuru.

Hari ibyiciro bitatu kandi by’abanyamakuru bamaze kurangiza mu ishuri ry’itangazamakuru Great Lakes Media Center (GLMC).

Ikindi umuntu atakwirengagiza gihari nkuko bivugwa n’abayobozi b’u Rwanda kimwe n’abareberera itangazamakuru n’uko hari abakora uyu mwuga muburyo butari bwo, icyakora abo sibo benshi.

Dore ahubwo aho ikibazo kiri:

Itangazamakuru ry’umwuga ntirikwiriye kureberwa gusa mundorerwamo y’abarikora babyigiye, ikibazo gikomeye gishingiye kubatangiza ibitangazamakuru bagamije inyungu kuko aribo mbona badafite ubumenyi buhagije mukubeshaho ibi binyamakuru muburyo burambye.

Icyambere ntibazi agaciro k’umukozi n’uruhare umukozi agira mukubeshaho igitangazamakuru.

Ni gute ushobora gutekereza ko uzunguka muri business utashoyemo amafaranga? Usibye kuba uri umunyamwaga, ushaka gusarura aho utabibye! Akawa mugani wa Yesu ni abagaragu basigiwe italanto ngo bazigenze cyangwa ngo bazicuruze, umwe muri bo aragenda arayitaba, shebuja agarutse ayimuzanira uko yayimuhaye.

Bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru byitwa ko byigenga kandi bigamije kugera kunyungu, ntibahemba abakozi bakoresha, none se ni gute ushaka umusaruro cyangwa umurimo unoze neza w’umukozi udahemba?

Abandi nabo bagenda babeshya cyangwa birarira mubandi ngo bahemba neza abakozi babo kandi imishahara itubutse, ariko ugasanga mu mezi atatu ahembye abakozi be rimwe gusa nabwo umushahara w’ukwezi kumwe!

Ese wamukoresha we; uwo mukozi wibwira ko abayeho gute, agera gute ku kazi? Atara gute amakuru?

Ibyo hari abakoresha mu itangazamakuru batabiha agaciro, apfa kubona radiyo ye ivuga nta nubwo yita kubiyuvugirwaho! Bibe byiza cyangwa bibi ntabyitayeho!

Giti y’abanyamakuru

Bamwe mu banyamakuru mu Rwanda babeshejweho na twa dufaranga bahabwa n’ababatumiye mu mahugurwa, ibiganiro n’abanyamakuru(Press conferences), n’izindi nkuru zitanafitiye abantu akamaro cyangwa zidafashije cyane umuryango nyarwanda.

Jyewe sinenga abanyamakuru cyane nubwo ntabura kubasaba kwihesha agaciro, aka ya mvugo imenyerewe cyane hano mu Rwanda!

Umugayo ukwiriye gushyirwa kubayobozi b’ibitangazamakuru mu Rwanda, bifuza kubona ibitangazamakuru byabo bibinjiriza amafaranga ariko ntibatekereze kubo bakoresha aho ndavuga abakozi.

Gute ushaka amakuru udahaye umunyamakuru uburyo bwo kuyageraho? Ni gute ushaka ko akora inkuru icukumbuye adafite uburyo bwo kugera kumpande zose zirebwa niyo nkuru?

Ni gute ushaka ko yitangira akazi akagakora muburyo bwiza kandi yaburaye, yabwiriwe, yarwaye ntabone uko ajya kwa muganga kwivuza?

Niyo mpamvu bamwe mubanyamakuru bahitamo gukora inkuru zibahesha udufaranga “GITI” aho gukora inkuru zifitiye umuryango nyarwanda akamaro.

Abo banyamakuru ntabwo mbashyigikiye habe na rimwe ariko umugayo ukwiye gushyirwa cyane kuri ba nyiri ibitangazamakuru.

None ngo ubwisanzure?

None se ko wakwisanzura gute utanibeshejeho? Jyewe ubwisanzure iteka ndabuharanira kuko Atari ifunguro ntegurirwa ku meza! Rwose jye maze imyaka itari myinshi cyane mu itangazamakuru ariko maze kubona ingorane zirimo uburyo zisumbana, nta mutegetsi cyangwa umuyobozi wigeze umbangamira ngo ambuze gutangaza amakuru uko mbyifuza kurusha uko umukoresha wanjye yabikoze, akenshi nagiye mbangamirwa n’umukoresha simbizi niba ariwo murongo bikorwamo ngo bwa bwisanzure bubure.

Simvuze uko ibintu ari shyashya kuko hari bamwe mubayobozi bifuza gukoresha itangazamakuru uko bashatse ariko simvuga ko ariwo murongo Leta ifite, ahubwo ni abantu ku giti cyabo, kandi kunyungu zabo.

Hari ibinyamakuru bitanahemba habe na busa, ahubwo bikabwira abanyamakuru ngo bishakire uko babaho bakoresheje umwuga w’itangazamakuru.

Ibi bikwiye gucika kuko Atari yo mikorere, ariko mwari mwumva aho mu Rwanda twibeshya ngo itangazamakuru n’ubutegetsi bwa kane? Simvuga ko nta kamaro itangazamakuru mu Rwanda rifitiye abantu, karahari ariko ni kurugero rudashimishije!

Ni gute se umunyamakuru azavugira umuturage wagiriwe akarengane kandi uyu munyamakuru ari inyuma ya wa muturage?

Niba hari aho amategeko y’umurimo atubahirizwa ni mw’itangazamakuru kurusha ahandi hose!

Niba hari ahanyerezwa imisoro ya Leta nta handi wabona kurusha mu itangazamakuru kandi ingero zirahari.

Aka kose ni akarengane kari mu itangazamakuru.

Kuki se Inzego zireberera Itangazamakuru ntacyo zibikoraho?

Aha niho ngera nkibaza akamaro k’inama nkuru y’itangazamakuru? Niho nibaza akamaro ka Ministeri ireberera itangazamakuru, icyakora ni naho nibaza icyo inzego zitanga impushya zo gukora ubucuruzi mu Rwanda zikora!

Niba Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda ishinzwe guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru n’iterambere  ititaye kuri iki kibazo ni inde uzabikora? Ko iyi nama y’itangazamakuru itanga raporo muri Leta nitavuga iki kibazo ngo gihagurukirwe amaherezo azaba ayahe?

Ese amashyirahamwe y’abanyamakuru kuki ntacyo akora ngo aharanire uburenganzira bw’abanyamakuru?

Jye mbona abantu bamwe bari muri izi nzego  zifite aho zihuriye no kureberera itangazamakuru bafite izindi nyungu zabo bwite ari nayo mpamvu badashishikariye kwita kuri iki kibazo!

Nawe se ngo uwanditse inkuru isebanya akwiye guhanwa, ibyo nanjye ndabyemera ariko wasanga urimo kwica gitera aho kwica ikibimutera! Kuko hari n’abanyamakuru ngo bahabwa amafaranga n’abantu ku giti cyabo kugira ngo bandagaze abo batabanye neza, ibyo ndabyumva ariko nta gihamya mbifitiye.

Ubu se usesenguye ntiwasanga ubu buhemu bwakozwe n’umunyamakuru bwatewe n’ubukene afite!?

Munyumve neza ntabwo nshyigikiye amakosa akorwa mu itangazamakuru, sinshyigikiye ruswa yahabwa abanyamakuru, nta nubwo ntanga urwi twazo kubanyamakuru ngo bakomeze amakosa nk’aya!

Ahubwo murwego rwo kwihesha agaciro kubanyamakuru ndatanga umuti kuri iki kibazo:

Icyambere; abanyamakuru bafashwe nabi mu kazi bari bakwiye gushirika ubwoba bakabiregera inzego zibishinzwe aho kwishora mu bikorwa bitesha agaciro umwuga w’itangazamakuru, ikindi ni ukugira ubutwari ukegura kuri ako kazi niba umukoresha adahindutse ngo agufashe gukora neza akazi ushinzwe!

Icya kabiri: hakwiye kubahirizwa amategeko y’ubucuruzi n’arengera umurimo kuburyo igitangazamakuru kitubahirije aya mategeko gifungwa.

Icya gatatu : Leta ikwiye guhagurukira gutunganya umwuga w’itangazamakuru nkuko yahagurukiye kunoza izindi nzego, ntibyumvikana ku gihugu kiri ku isonga mu karere ndetse kikazamuka mu bihugu bya mbere mu rwego rw’Isi muburyo bwo korohereza ishoramari ariko byagera ku Itangazamakuru u Rwanda rukagereranywa na Eritireya, Cuba n’ubushinwa!

Ubu se bimaze iki guhora twisobanura imbere y’amahanga ko dufite ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse tukanatanga ingero z’uko dufite ibinyamakuru by’igenga bikabakaba 100? Buriya rero nta kwigenga na guto umuntu wese ashobora kugira igihe atunzwe n’abandi.

Ibyinshi muri ibi binyamakuru bifata nabi abanyamakuru  bitunzwe n’amatangazo n’ibiganiro bya Leta cyangwa ibigo bishamikiye kuri Leta. Hari n’amaradiyo usanga afite ibiganiro byose biterwa inkunga n’amasosiyete y’ubucuruzi akomeye harimo ay’itumanaho nka  Tigo, MTN n’amabanki, ariko amafaranga yinjira  akaburirwa irengero!

Ikindi kibabaje ni uko hari ibitangazamakuru bidatanga imisoro ngo hubakwe igihugu, ese akamaro k’ibi bigo by’itangazamakuru mukubaka igihugu ni akahe?

Ibi byose bikwiye gusuzumwa , niba hari n’izindi mpamvu zituma itangazamakuru rifatwa nk’irya abakene nabyo bikarebwaho, kuko igihugu cyacu kimaze gukemura byinshi, umuze uri mu itangazamakuru ntabwo ariwo utarandurwa.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 21/11/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: