Abantu basaga 1600 bagiye gufungurwa by’agateganyo.

Taliki ya 18 ugushyingo 201, Inama y’Abaminisitiri yemeje urutonde rw’abantu 1667 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.

Aba bantu bakaba ari abamaze gukatirwa n’inkiko kurwego rwa nyuma nkuko bitangazwa na ministry w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta.

Minisitiri Karugama Tharcisse yatangarije Izuba rirashe ko iki cyemezo cyafashwe hisunzwe ingingo 237, ivuga kumiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Abafungwa

Karugarama yagize ati, “uwifashe neza mu munyururu akahigira amasomo, akaba yaritwaye neza, akaba amaze ¼ cy’igihano yahawe cyangwa yarakatiwe burundu ariko akaba amaze byibuze imyaka 10 niwe uzafungurwa.”

Abajijwe niba hari amazina azwi y’abagiye gufungurwa nk’abanyapolitiki n’abandi bakatiwe n’inkiko, Ministri Karugarama yasubije muri aya magambo: “ntabwo nzi amazina yabo kuko iri tegeko ritigeze riteganya ko hashingirwa ku mirimo abantu bakoraga, ariko rero ni abantu bemejwe n’ubuyobozi bwa gereza, ubushinjacyaha, bikagezwa kuri minisitiri w’ubutabera.”

 

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, yongeyeho ko ibi na none bigamije kugabanya ubucucike bw’abari muri za gereza ziri mu gihugu cyacu.

Yagize ati, “gereza ntabwo ari ahantu ho kubika abantu, ni ahantu hagororerwa abantu, ni ngombwa kureba abadashobora kugira icyo bahungabanyaho umuryango nyarwanda hanyuma bakarekurwa.”

 

Iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mubikorwa nkuko Minisitiri Karugarama abitangaza. Ikindi ni uko abafunguwe basabwa kwitwara neza kuko bazagenzurwa kugeza ubwo igihano cyabo kizaba kirangiye kuko iyo uwafunguwe atitwaye neza, agakora ubusubira cyaha asubizwa muri gereza.

Ingingo yisunzwe n’iya  237 ITEGEKO Nº 13/2004 RYO KU WA 17/5/2004 RYEREKEYE IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA Z’INSHINJABYAHA, iyi ngingo igira iti: “Abakatiwe igihano kimwe cyangwa byinshi by’igifungo cyangwa abashyizwe mu maboko ya Leta, bashobora gufungurwa by’agateganyo:

1º iyo bagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo bagara garwaho impamvu nyakuri zihamya ko bazabana neza n’abandi;

2º iyo barwaye indwara zikomeye zidashobora gukira.

Ariko, abantu bahaniwe ibyaha bya Jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’iterabwoba, ibyaha byo gufata abana ku ngufu cyangwa kwangiza imyanya ndangabitsina, ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa uw’ibindi bihugu, ibyaha byo kugambanira Igihugu n’ibyaha by’ubutasi, n’ibindi byaha byose mpuzamahanga biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ntibashobora gufungurwa by’agateganyo.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 21/11/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: