Umuhanda wa Nyabugogo wugarijwe n’imyuzure muri iki gihe

Abaturiye igice cya Nyabugogo hazwi nko kwa Mirimo, baravuga ko babangamiwe n’amazi yuzura mu muhanda.

Imvura iyo iguye amazi yuzura mu muhanda

Akenshi iyo imvura iguye, uyu muhanda ntabwo uba ukiri nyabagendwa ku buryo n’ibinyabiziga bitabasha kwambuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iki kibazo kibahangayikishije cyane.

Uwicyeza Jeanette yagize, ati “ haratubangamiye cyane, kuko umuhanda utagendwa iyo imvura iguye ari nyinshi, mujya mubibona ko n’amamodoka adashobora kuhanyura, ikindi abaturage bahatuye barabangamiwe.”

Iki kibazo cy’uyu muhanda kirazwi kugera ku rwego rwa za Ministeri  y’ibikorwaremezo, ifite Ibiza mu nshingano zayo, ndetse n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avugana n’iki kinyamakuru, yavuze ko bamaze guhamagara inzego zikorera zizobereye mu by’imihanda kugira ngo zitange imishinga yo kuhakora mu buryo bw’agateganyo, ariko ngo bateganya no kugikemura mu buryo burambye.

Fidele Ndayisaba yagize, ati “ twatumije amasosiyete abizobereyemo kugira ngo dufatanye gukemura kiriya kibazo by’agateganyo kugira ngo uriya muhanda ugendwe, birashoboka ko uriya mugezi wahindurirwa umuyoboro ariko ku buryo burambye abakorera muri kiriya gishanga nabo bagomba kuhavanwa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima buvuga ko bwabaruye ingo 69 zigomba kwimurwa, muri aba harimo abagomba kugenerwa amafaranga yo kwimuka kubera ko bahatuye hatarajyaho itegeko rirebana n’ibidukikije, bahabwa impushya zo kuhakorera, harimo ariko n’abandi batazagira icyo bahabwa ngo kuko bahatuye batabifitiye uburenganzira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba avuga ko ibi byose bizakorwa buhoro buhoro, nta muntu uhutajwe, yagize ati “ ibyo kwimura abantu bijyana n’ingengo y’imari, ikindi ni no kureba abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi  aho bakimurirwa, kuko na buriya bucuruzi buba bukenewe kuko bufitiye inyungu igihugu, tugomba kubikora buhoro buhoro nta ruhande na rumwe ruhutajwe.”

N’ubwo iki kibazo kibangamiye abakoresha uyu muhanda n’abaturage bahatuye, Umujyi wa Kigali uvuga ko nta mafaranga ahagije ufite kuko bitari byateganyijwe mu ngengo y’imari, ikindi ngo iki kibazo ntabwo gihoraho kuko kigaragara mu gihe cy’imvura gusa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/11/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: