Miliyoni 340 z’amadolari ni yo azatangwa ku rugomero rw’amashanyarazi ruzahuza ibihugu bitatu

KIGALI– Ibihugu bitatu bigiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga Megawati 30.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, Emma Françoise Isumbingabo

Tanzaniya, u Rwanda n’u Burundi bazubaka uru rugomero ruzaba rukora mu Karere ka Ngara mu gace kazwi nk’Akagera ku mupaka wa Rusumo aho u Rwanda ruhurira na  Tanzaniya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, amazi n’isukura, Isumbingabo Emma Françoise, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 14 Ugushyingo 2011, ko uru rugomero ruzaba rwarangiye mu mwaka wa 2016.

Yagize ati, “ubu turacyarimo gukora inyigo ariko turizera ko uyu mushinga uzaba warangiye mu mwaka wa 2016, uru rugomero ruzatanga megawati 30.”

Ikinyamakuru the Citizen cyo muri Tanzania iki kinyamakuuru gikesha iyi nkuru, kiravuga ko uyu mushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 340 z’amadolari y’Amerika  .

Leta y’u Rwanda, Burundi na Tanzania bagomba kandi gutanga amafaranga yo kwimura abaturage baturiye urugomero rwa Rusumo, hakaba hari ingo 125 zigomba kwimurwa.

Isumbingabo Emma Françoise yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hateganyijwe inama y’abaministri bashinzwe ingufu mu bihugu bitatu igamije kunoza neza uyu mushinga, dore ko amafaranga yo kubaka uru rugomero azava mu bihugu uko ari bitatu, Emma yagize ati, “dufite byinshi tugomba kunoza ku rwego rw’abaminisitiri, turateganya ko dushobora guhura hagati y’italiki 14-15 Ukuboza 2011, ntabwo ari urugomero rw’amashanyarazi tuzavuganaho gusa , dufite n’indi mishinga irimo umuhanda wa gari ya moshi.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi uzatangira gushyirwa mu bikorwa umwaka  utaha wa 2012 ukazamara imyaka itanu.

Leta y’u Rwanda iteganya ko uyu muriro w’amashayarazi uzaba uhuriweho n’ibihugu uzagirira akamaro igihugu, hongerwa amashanyarazi dore ko ahari ari make kandi igiciro cy’umuriro kikaba kikiri hejuru.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/11/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: