Inganda 14 ziri I Gikondo zigiye kwimurirwa muri Gasabo- Kanimba

15th November 2011

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda iratangaza ko igejeje kure gahunda yo kwimura inganda ziriya mu gishanga.

Inganda 14 zizimurirwa mu gace kihariye kagenewe ubucuruzi (Special economic Zone) gaherereye mu karere ka Gasabo.

Ministiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba yatangaje  ko hazabanza kwimurwa inganda 9.

Minisitiri Kanimba Francois yagize ati, “ tuzabanza kwimura inganda 9, twateguye aho bazimukira ndetse ubutwarangije byose kuburyo igisigaye ari abanyenganda bazimura ibikoresho byabo byose bakabigeza aho bazakorera , ubu nakubwira ko twamaze gutanga isoko ry’abazadufasha muri iki gikorwa hasigaye ko byemezwa n’inama y’abaminisitiri.”

Nyuma yo kwimura inganda icyenda(9), hazaba hasigaye inganda eshanu nazo zizahita zimurwa. Minisitiri Francois Kanimba yirinze gutanga ubusobanuro bwinshi kubijyanye n’iyi gahunda yo kwimura inganda, avuga ko azagira icyo avuga nyuma yuko inama y’abaminisitiri izaba imaze kwemeza iyi gahunda.

Yongeyeho ko izindi nyubako zikorerwamo ibindi bikorwa nazo zigomba kwimuka vuba, igisigaye akaba ari ugushaka amafaranga…

Francois Kanimba yagize ati, “abandi bahakorera nabo twamaze kubara ibyabo, ubwo ndavuga abatazajyanwa muri Special economic Zone; hasigaye ko tubishyura bagashaka ahandi bazakorera.”

Mubagomba kwimuka kandi harimo hamwe muhakorerwaga ibikorwa bya Leta n’izindi nyubako za leta, Minisitiri Kanimba Francois yavuze ko iki cyemezo kireba buri wese ukorera muri Parc Industriel I Gikondo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, avugana n’uyu munyamakuru kuri iki kibazo yavuze ko ari ikibazo kihutirwa

Kuburyo ibi byose byateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka 2011-2012.

Amafaranga yo kwishyura abakorera cyangwa batuye mu gishanga akaba yarateganijwe ariko ngo abibanze akaba ar’inganda.

Ibi byose ngo bigomba gukorwa muburyo butabangamiye ubukungu bw’igihugu n’abaturage.

Amafaranga azatangwa kuri ibi bikorwa byo kwimura Inganda n’ibindi bikorwa biri muri Parc industriele y’I Gikondo ntarashyirwa ahagaragara, ariko ngo ibyo byose bizashyirwa ahagaragara nyuma yuko inama ya guverinoma izaba imaze kubifataho umwanzuro.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/11/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: