Ubwiherero buke n’umwanya muto biracyabangamiye gare ya Nyabugogo-Dr Nzahabwanimana

Nubwo gare ya nyabugogo
yavuguruwe bigakemura umuvundo, ikibazo cy’umwanya muto ndetse n’ubwiherero
biracyangamiye abayikoreramo n’abahategera imodoka.

Taliki 15 ukwakira
2011, ubwo umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu  Dr Alexis Nzahabwanimana yayisuraga, yashimye
ibyakozwe muri iyi gare yari imaze imaze igihe itunganywa .

Dr Nzahabwanimana yashimye
uburyo gutunganya iyi gare byakemuye ikibazo cy’umuvundo w’imodoka, ariko anavuga
ko hari ibindi bibazo bigihari, harimo ikibazo cy’umwanya udahagije kuko
abagenzi ari benshi, ndetse anavuga ikibazo cy’ubwiherero budahagije.

Ikindi kibazo ni
icyamazi menshi amanuka ku misozi akangiza imihanda iyikikije, ndetse ntabone n’uburyo
atemba ngo agende.

Dr Alexis
Nzahabwanimana yagize ati, “Ni ikibazo
gikomeye kuko n’uyu munsi amazi yaretse mu muhanda , ni amazi ahuruduka ku
misozi;, aha ni isangano ry’amazi. Icyo turi buze gukora ni uguhuriza hamwe
abarebwa n’Iki kibazo bose nka Ministeri ifite Ibiza munshingano zayo  na ministeri ishinzwe ubutaka n’umutungo
kamere tukareba uburyo bwo kubonera inzira aya mazi.”

Yakomeje agira ati “ ni ikibazo tugomba kurangiza tutarahura
n’ingaruka zikomeye
”.

Abayobozi b’umujyi wa
Kigali bavuga ko batangiye gukora inyigo yamazi amanuka, ubu hakaba hategerejwe
ahazava amafaranga yo kubitunganya.

Ikindi kandi nuko Leta
ivuga ko gare ya Nyabugogo igomba gukomeza kuvugururwa ikaba gare ibereye
umujyi, ndetse ikagira inzu z’amagorofa, hakanashyirwaho n’izindi gare
ziyunganira.

Umuyobozi w’umujyi wa
Kigali Fidele Ndayisaba yagize ati, “Banki
y’isi yemeye gutanga inkunga yo kugira ngo hongerwe gare, ubu hakaba
hategerejwe ibijyanye no gusuzuma inyigo yo kureba niba ntacyo byabangamira ku
bidukikije”
.

Ikindi kandi gisabwa
gukorwa ni inyigo y’uburyo imodoka zikoresha Gare ya Nyabugogo zitagira ikibazo
mu kwinjira cyangwa gusohoka kwazo.

Gare ya Nyabugogo
yatangiye gusanwa mu kwezi kwa Kamena umwaka ushize, imirimo ikaba yararangiye
itwaye miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu 60% bya gare
hakoreshwa  na ATRACO, naho  40% ni za Taxi express zatangiye kuhakorera
tariki ya 2 muri uku kwezi k’ukwakira.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 17/10/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: