Imikorere ya gereza yo kwa kabuga ntivugwaho rumwe n’inzego za Leta

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko nta gereza yihariye bufite nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ngo bafite ikigo gikusanyirizwamo inzererezi, abajura n’abacuruza utuntu duciriritse mu buryo butemewe n’amategeko bita “Transit Center”, mu gihe bamwe mu baturage b’Umujyi wa Kigali bo bahita gereza yo kwa Kabuga, ndetse bakemeza ko hanafungirwa abafite ibyaha bikwiye gukurikiranwa mu nkiko.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abazanwa muri iki kigo batarenza ibyumweru bibiri batarekuwe cyangwa ngo boherezwe ahandi, kuko hari abana boherezwa mu bigo birera abana, abandi bakajyanwa i Wawa.

Kimwe mu bibazo bitumvikanwaho na zimwe mu nzego zifite aho zihuriye n’iki kigo, ngo ni uko n’abahafungirwa bakagombye gushyikirizwa inkiko bitewe n’imiterere y’ibyaha baba bakoze, kuko muri bo hari n’abajura.

Polisi y’Igihugu ari nayo icunga umutekano, irahakana amakuru avugwa ko harimo abantu baba bakoze ibyaha byagombye gushyikirizwa inkiko nyuma ntibikorwe bityo Umuvugizi wa Polisi Supt. Theos Badege akaba yatangarije ikinyamakuru  Izuba Rirashe ko hafungirwa inzererezi gusa.

Supt. Badege yagize, ati, “nta muntu ukora icyaha gikorerwa dosiye cyangwa icyaha kiri mu gitabo cy’amategeko ahana, ufungiwe muri kiriya kigo cy’i Gikondo. Nk’uko tubihabwa n’itegeko rishyiraho Polisi y’Igihugu, Abahafungiwe ni inzererezi zirimo n’abana b’inzererezi, abasabiriza n’abasambanyi.”

N’ubwo Polisi ihakana ko nta muntu ufungiyemo ibyaha bihanwa n’inkiko uri muri icyo kigo, Umuyobozi w’iki kigo Madamu Kayitesi Espérance we arabyemeza, ko atangaza ko harimo n’abajura baba bafatiwe mu cyuho.

Madamu Kayitesi ati “dufitemo abajura biba za telefoni, abajura bibisha ibyuma n’izindi ntwaro, ngira ngo namwe murabizi ko harimo abajura bakomeye bo muri uyu Mujyi wa Kigali, baba bafatiwe mu cyuho bagafatanwa n’ibyo bibye, ndetse n’abafatanwa urumogi.”

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko yagiye ikurikirana iki kibazo, ku buryo yari yasabye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kudafunga abantu bakora ibyaha bihanwa n’amategeko.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Komiseri Kayumba Deogratias dore uko abivuga, “muri raporo z’imyaka ibiri ishize iki kintu twari twakigaragaje nka komisiyo, dusaba ko niba hari abantu bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko byashyikirizwa inzego zibahana, hagakorwa amaperereza zikabakurikirana, kuko niba iriya Transit Center atari iyo gufungiramo abantu ntabwo abafite ibyaha nk’ibyo bakagombye gushyirwayo.”

Kayumba akomeza avuga ko aho baherukira gusura icyo kigo  byari byarakosowe, ati “niba rero byarongeye, cyaba ari ikibazo gikomeye cyane.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 16/10/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: