U Rwanda rugiye gusubiza Kongo Toni 70 z’amabuye y’agaciro

U Rwanda rugiye gusubiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo toni 70 ziganjemo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti  rwafatiye ku mipaka yarwo na Kongo itandukanye.

Izo toni za Gasegereti zafashwe n’urwego rushinzwe gukumira magendu mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA).

Ibyo byatangarijwe ikinyamakuru Izuba Rirashe n’umuyobozi wa Mine na Geologie muri Minisiteri y’umutungo Kamere , Dr. Michael Biryabarema  ku wa 13 Ukwakira 2011.

Biryabarema yakomeje avuga ko atari izi Toni 70 gusa ahubwo hari n’izindi zafatiwe mu Rwanda ariko zo si iza Kongo.

Dr. Biryabarema yagize, ati: “amabuye tugomba gusubiza Kongo angana na Toni 70, kuko andi yafashwe nayo mu Rwanda, yagiye afatwa mu byiciro cyane cyane yatangiye gufatwa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, cyane cyane aho abantu bamenyeye ko amabuye adafite ibimenyetso(Tags) adakwiye gucuruzwa mu Rwanda.”

Kugeza ubu nubwo hari amabuye y’agaciro afatwa, abayambutsa mu buryo bwa magendu nta numwe wari wafatwa nkuko twabitangarijwe na Robert Mugabe umuyobozi ushinzwe gukumira magendu mu kigo cy’imisoro n’amahoro…

Bwana Mugabe yagize, ati “abayazana ni abantu basanzwe bazi ko ibyo bakora binyuranye n’amategeko, iyo bahuye n’abakozi bacu bamenya ko bagiye gufatwa bakiruka,ahandi dufata amamodoka harimo abashoferi bahawe akazi gusa tugahita tubarekura tugasigarana ibyo baba bafite.”

Umuryango Mpuzamahanga urwanya icuruzwa ry’amabuye y’agaciro mu bihugu bikirimo intambara “Global witness” wagiye ushinja kenshi u Rwanda kuba icyambu cy’amabuye y’agaciro ya Kongo, ndetse uyu Muryango wagiye usaba kenshi u Rwanda kugaragaza neza amabuye rugurisha aho aba yavuye.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi yabwiye Izuba rirashe ko nta na rimwe Leta y’u Rwanda  yigeze ikorera mu bwihisho ko ikorera mu mucyo ibintu byose.

Ministri Kamanzi yagize, ati “kuva na mbere hose haba mu mategeko cyangwa uburyo igihugu kiyobowe, no mu bucuruzi mpuzamahanga dukora ibintu byemewe n’amategeko, iyi miryango nka Global Witness yagiye ivuga iki kibazo ariko gikwiye kurebwa mu buryo bw’uko ababikora babikora ku giti cyabo atari Leta y’u Rwanda.”

Ariko igikorwa nk’iki cyo gusubiza Kongo umutungo wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ngo bishobora kongera umubano w’ibihugu byombi nkuko Ministri w’itangazamakuru wa Kongo, Lambert Mende abivuga.

Mende yagize, ati “iki cyemezo ni cyiza, mu buryo bwo guca amagambo cyane asesereza umubano w’ibihugu byombi”.

Yanavuze kandi ku birebana n’ abakozi b’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bamaze iminsi bafatirwa mu bikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro ya Kongo.

Minisitiri Mende ati “hari umuntu wa MONUSCO uherutse gufatirwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo, byaratubabaje cyane, twabibwiye Loni  dusaba ko abakozi bawo bahagarika ibi bikorwa.”

Leta y’u Rwanda ikaba itegereje iya Kongo gushaka umwanya ikazashyikirizwa aya mabuye y’agaciro, Minisitiri w’umutungo Kamere w’u Rwanda Stanislas Kamanzi akaba yavuze ko impande zombi zikirimo gushaka igihe kibanogeye.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/10/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: