Abanyarwanda barasabwa kwakira abagiye gutaha-Ruvebana.

Mu nama yahuje abahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yabereye i Geneva mu gihugu cy’u Busuwisi ku wa 07 ukwakira 2011, impande zombi zemeranyije ko hagiye gukurwaho ubuhunzi ku Banyarwanda.

Iki cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kikazatangira gukurikizwa ku wa 31 Ukuboza 2011.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Antoine Ruvebana yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko HCR yasabye ko ishyirwa mu bikorwa ryazatangira ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda bimaze kwitegura, iki cyemezo kikaba cyashimije Leta y’u Rwanda.

Antoine Ruvebana akaba yagize, ati: “ibyo twasabwe mu myaka ibiri ishize n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi twarabyubahirije, twasuye impunzi tubashishikariza gutaha, bamwe tubatumira gusura u Rwanda bamwe baraza, none rero nka Leta y’u Rwanda twishimiye ko HCR yabonye ko twubahirije byose.”

Impande zombi zemeranyije ko hagiye gutegurwa inama izahuza ibihugu bitandukanye byaba bifite uruhare mu icyurwa ry’impunzi z’Abanyarwanda, inama izaba m’Ukuboza 2011, aho bazaganira kuri gahunda yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku bushake ndetse no kubafasha kongera kujya mu buzima busanzwe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryemeye kandi gukangurira ibihugu bitandukanye gahunda yo gukuraho izina ry’ubuhunzi ku Banyarwanda yari iteganyijwe kurangira ku itariki 31 Ukuboza 2011 ariko ikaba yarimuriwe ku itariki 30 Kamena 2012, ku bw’ impamvu zo gukora iyi gahunda mu buryo bwiza, ibi nabyo Leta y’u Rwanda ikaba yabyakiriye neza.

Umunyambanga uhoraho Antoine Ruvebana yakomeje agira, ati “natwe ntitwifuza ko hari utaha atunguwe, niba hari ugifite ideni agomba kubanza akaryishyura, ufite umwana wiga akabanza kumutegura hanyuma agataha.”

Iki cyemezo kandi ngo kikaba kireba cyane Impunzi zagiye mu kivunge ziri mu nkambi zitandukanye, kirareba kandi impunzi zitari mu nkambi ariko zifashwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi.

Impunzi z’Abanyarwanda zizwi na HCR zingana n’ibihumbi mirongo irindwi (70.000), hakaba hari n’abandi batazwi umubare kuko badafashwa na HCR.

Muri make hari amahitamo ane(4) Abanyarwanda bari mu buhungiro bafite nkuko tubikesha Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo:

Gutaha ku bushake,  Kubashaka gukomeza imirimo yabo bagomba kubanza gusaba ibyangombwa by’u Rwanda bagakomeza imirimo yabo, Gusaba ubwenegihugu bw’igihugu barimo, n’abashaka gukomeza kwitwa impunzi, HCR izicarana nabo bayihe impamvu zifatika.

U Rwanda kandi ruravuga ko rwiteguye kwakira Abanyarwanda bose bari mu buhungiro ndetse ngo hari n’ubushobozi bwo kubafasha kujya mu buzima busanzwe, ahasigaye abanyarwanda barasabwa kubakira neza.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 09/10/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: