Imyumvire itandukanye kw’itegeko ryo gukuramo inda muri sosiyete civile.

03rd October 2011

Imiryango itegamiye kuri Leta ubusanzwe ivugira abaturage ntiyumvikana kwivanwaho ry’itegeko rihana uwakuyemo inda mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Platforme ya Sosiyete civile y’u Rwanda iramagana ibisabwa n’indi miryango yiyitirira sosiyete civile igasaba ibintu binyuranyije n’umuco nyarwanda…

Umuvugizi w’ihuriro rya sosiyete civile y’u Rwanda Munyamariza Edward yagize ati, “gukuramo inda n’ibintu binyuranyije n’umuco nyarwanda ariko cyane cyane binyuranyije n’amahame y’itegekoshinga abanyarwanda bitoreye, abasaba rero ibintu binyuranye n’ibyo abanyarwanda bihitiyemo baba banyuze kuruhande kandi ntashingiro bifite.”

Umuryango utegamiye kuri Leta “Health Development Initiative” uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage urasaba intekoshingamategeko y’u Rwanda gukura itegeko rihana gukuramo inda mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Havugimana Cassien ni umuyobozi w’agateganyo wa Health Development Initiative avuga ko u Rwanda rudashobora kugera kuntego z’ikinyagihumbi mu mwaka 2015 kuko hari abagore bapfa babyara bitewe n’uko hari ababangamirwa n’itegeko rihana abakuramo inda.

Havugimana Cassien yagize ati, “kugira ngo 2015 ibihugu bizabe byageze kuntego yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara cyangwa batwite, ririya tegeko rivuyeho igihugu cyagera kuri ziriya ntego, twebwe nka HDI turasaba abo bireba n’intekoshingamategeko ko byavanwa mugitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda.”

Umutwe wa Sena uherutse gusubiza umutwe w’abadepite igitabo cy’urwunge rw’amategeko ahana y’u Rwanda kugira ngo hakosorwe amwe mu mategeko.

Itegeko risanzwe rikaba ryahanishaga uwakuyemo inda cyangwa uwamufashije kuyikuramo igifungo cy’imyaka iri hagati ya 10 kugeza kuri 15.

Nubwo hari imiryango itegamiye kuri Leta yakomeje gusaba ko hakurwaho itegeko rihana gukuramo inda, intekoshingamatego ntiyigeze ibyemera ndetse bamwe mubadepite bakaba basaba ko iyi miryango ivugira abaturage yari ikwiye kugira ubwitonzi mu gihe isaba ikintu nk’iki.

Depite Bwiza Cony aherutse kubwira ikinyamakuru The Newtimes ko hari hakwiye kutirengagizwa urugero u Rwanda ruriho muri gahunda z’iterambere n’ibibazo bigendanye n’umuco nyarwanda. “ese dufite uburyo buhagije n’abakozi basha mubikorwa byo gukuramo inda? Oya. Ibyo turebaho ubu ntabwo ari ibyo ahubwo abana bapfa kubera imirire mibi.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 04/10/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: