Abanyamategeko barashima igitekerezo cyo kuburanishriza Hissen Habre mu Rwanda.

03rd October 2011

Abanyamategeko b’u Rwanda barasanga Hissene Habre naburanishwa n’u Rwanda bishobora gutuma amahanga agirira ikizere u Rwanda.

Perezida w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda Me Athanase Rutabingwa yavuze ko u Rwanda rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Me Rutabingwa Athanase yagize ati, “U Rwanda rufite ububasha bwo kuburanisha imanza zose zaba izo mu Rwanda cyangwa iz’abanyamahanga kuko tubifitiye ububasha mu mategeko yacu n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwemeje, kuba ruriya rubanza rw’uwahoze ari prezida wa Tchadi rwazanwa mu Rwanda bishobora gutuma u Rwanda rugirirwa ikizere kumiburanishirize y’imanza mpuzamahanga no kugirira ikizere ubutabera bw’u Rwanda, ko bufite ubwigenge ndetse no kugaragaza ubushobozi bw’abunganira abaregwa, ubushobozi bw’ubushinjacyaha n’ubw’inkiko.”

Jacqueline Mudeina umunyamategeko uburanira imiryango y’abiciwe ababo kugihe cy’ubutegetsi bwa Habre avuga ko ari amayeri yo gutinza urubanza umuryango w’afrika yunze ubumwe urimo ukoresha.

Mudein yagize ati; “ibyangombwa bisabwa birateganyijwe mu bubiligi kugira ngo urubanza ruburanishwe ariko umuryango w’ubumwe bw’afrika wakomeje kubangamira itangizwa ry’uru rubanza ahubwo ituzaniye ikindi gitekerezo cyo kurujyana mu Rwanda, buriya se umuryango w’afrika yunze ubumwe utekereza ku miryango y’abiciwe, twe tubona atari kurutinza gusa ahubwo ni ugushimangira umuco wo kudahana kuri Hissene Habre.”

Abasesengura ibya politike y’afrika nk’umufaransa Prof. Christian Bouquet avuga ko kujyana uru rubanza mu Rwanda bifite icyo bisobanuye.

Professeur Bouquet yagize ati,“Uko jyewe mbibona harageze ko Hissen Habre acirwa urubanza, kuko habaye umuco wo kudahana kubyaha akurikiranwaho, niba Senegale yaranze kuburanisha urwo rubanza, hakaba hari leta yo muri Afrika yemeye kuburanisha uru rubanza ibyo ni byiza, niba ari u Rwanda ni ikimenyetso kuko naho habereye ibyaha ndengakamere.”

Hissen habre yategetse igihugu cya Tchad guhera mu 1982-1990 ahirikwa kubutegetsi na Idriss Déby ahita ahungira mu gihugu cya Senegal aho ari kugeza ubu.

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe urasaba ko uyu mugabo yaburanishwa kubyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ndetse uyu muryango ukaba uherutse gusaba igihugu cy’u Rwanda kuburanisha uru rubanza nkuko byatangajwe na Ministri w’ubutabera w’u Rwanda mubitangazamakuru bya Leta.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 04/10/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: