Ubufaransa bwarekuye Hyancithe Nsegiyumva bwanga nokohereza Kanziga.

29th September 2011

Rafiki Nsengiyumva, urukiko rw’ubujurire rw’I Paris rwamurekuye kuwa 28 Nzeli 2011.

Uyu mugabo akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba yarahoze ari minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta ku ngoma y’abatabazi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Hirondelle aravuga ko Umucamanza murukiko rw’ubujurire I Paris yavuze ko nta nyandiko yemewe n’amategeko u Rwanda rwoherereje urukiko isaba ko Hycinthe Rafiki Nsengiyumva yoherezwa mu Rwanda.

Umushinjacyaha ukuriye itsinda rikurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga yahakanye aya makuru…

Sibyoyintore Jean Bosco yagize ati: “ibyo sibyo kuko dufite ibimenyetso byerekana ko twohereje ibyo basabaga byose, byaba binyuze mu nzego z’ubutabera n’iza dipulomasi kuko muri ministeri y’ububanyi n’amahanga yacu niho ibi byose byanyujijwe kandi n’ambasade yabo(y’ubufaransa mu Rwanda) jye twakoranye kenshi yanyemereye ko yakiriye impapuro twasabwaga n’urukiko.”

Kurekurwa kwa Rafiki Nsengiyumva kwababaje umuryango  w’abaregera indishyi mu manza za Jenoside mu gihugu cy’ubufaransa kuburyo perezida  w’iri huriro  yasabye u Rwanda kujya rwitondera ibisabwa n’ubufaransa.

Bwana Allain Gauthier yagize ati : « ikimbabaza ni uko ubutabera bw’u Rwanda budaha agaciro biriya byangombwa biba byasabwe n’ubutabera bw’abafaransa, ndatekereza ko u Rwanda rukwiye kujya rwita cyane kubintu biba byasabwe by’umwihariko kuko ubutabera bw’abafaransa ntibwihanganira agakosa na gatoya. »

Nubwo ariko Rafiki Hycinthe Nsengiyumva yarekuwe azajya yitaba inzego z’ubutabera, kugeza ubwo rubanza ku kifuzo cy’u Rwanda cyo koherezwa mu Rwanda kizaburanishwa mu ugushyingo taliki ya 9.

Uru rukiko kandi ni narwo rwanze ikifuzo cy’u Rwanda cyo  kohereza Madame Agathe Kanziga Habyarimana kburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: