Polisi ya Sudani y’amajyepfo igiye kwigira k’uyu Rwanda: Coloneli Monday

Mu Rwanda hatangiye amahugurwa  y’abakuru ba Police bavuye mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo n’u Rwanda.

Aya mahugurwa akaba agamije gufasha igihugu gishya cya Sudani y’amajyepfo kigiye kumara amezi atatu kivutse.

Col. Monday of South Sudan talking to Rwandan Journalists

Igihugu cy’ubwongereza gisanzwe gifasha u Rwanda mukuzamura ubushobozi bwa Polisi , ni nacyo kirimo gufasha polisi ya Sudani  y’amajyepfo mu kwiyubaka.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Supt. Theos Badege yabwiye  abanyamakuru ko aya mahugurwa azafasha Sudani y’amajyepfo kwimakaza imiyoborere myiza.

Supt. Theos Badege yagize ati: “Ni amahugurwa agenewe abapolisi bakuru kugira ngo abongerere ubumenyi, igishya ni uko Sudani y’amajyepfo ifite polisi nshya ikaba igiye gufashwa kuzamura ubushobozi bwa Polisi ya Sudani y’amajyepfo kugira ngo iki gihugu kigere kurwego rushimishije bitume gitanga serivisi nziza kubaturage babo, bubahiriza amategeko n’imiyoborere myiza.”

Col. James Monday umuyobozi mukuru wa Police ya Sudani y’amajyepfo , yavuze ko yishimiye kuba mu Rwanda, kandi ngo ubumenyi azakura mu Rwanda buzabafasha kubaka Police y’igihugu cyabo gishya.

Coloneli  James Monday yagize ati:  “iki ni gihugu kivandimwe twishimiye uburyo batwakiriye nk’igihugu cya Sudan y’amajepfo, turashaka kwigira ku inararibonye bafite yatumye bashobora guteza imbere igihugu cyabo kikagera aho kigeze uyu munsi, kandi iminsi mike tumaze hano twize byinshi kuburyo nidusubira iwacu bizafasha guhindura Polisi yacu  iy’umwuga”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel Gasana afungura iyi nama yashimiye igihugu cy’ubwongereza kiri kwisonga mu kubaka Polisi  y’u Rwanda kuburyo ubu hari abapolisi b’u Rwanda 17 barimo kwiga amashuri y’ikirenga mu gihugu cy’ubwongereza naho 10 bamaze kurangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: