Nta muntu wemerewe kugemurirwa muri Kasho za Polisi- Supt. Badege

29th September 2011

Polisi y’igihugu iravuga nta muntu wemerewe kugemura ibyo kurya n’ibyo kunywa kubantu bafunzwe.

Supt. Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Umuvugizi wa Police yatangarije ikinyamakuru Izuba rirashe ko ari gahunda nshya ya Leta yo kwanga kuvunisha abaturage bayo.

Supt. Theos Badege yagize ati; “Ni amabwiriza yo kunoza ubutabera, twaje gusanga bivuna imiryango y’abafunze kuko iyo umuntu yakoze icyaha niwe kiba kireba ntawundi ukwiye kwikorera imitwaro ye  niyo mpamvu inzego z’ubutabera n’iz’umutekano by’umwihariko polisi y’igihugu zafashe icyemezo cyo kubuza abantu kugemurira abafunze kugira ngo ubutabera bwe gukomeza guhenda umuturage.”

Aya mabwiriza yo kutagemurira ufunze yari asanzwe yubahirizwa mu magereza yo mu Rwanda, aho Leta ikoresha ingengo y’imari ikagaburira abagororwa n’abafungwa, iyi gahunda ni nayo yatangiye kubahirizwa no muri Kasho za polisi aho umuntu ukekwaho icyaha afungirwa mbere yo yo gushyikirizwa umucamanza.

Bamwe mubafunzwe basanzwe bameze neza bo bifuza kugemurirwa n’imiryango yabo, kuburyo hari abatubwiye ko bibangamiye.

Ariko rero Transparency Rwanda , umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gukumira ruswa n’akarengane nawo ubona iki cyemezo cya leta ari cyiza.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda Madamu Ingabire Immaculee yagize ati; “Niba leta ibagaburira (abafunzwe) muburyo bukwiye ntacyo bitwaye, bizatuma nta muntu uzongera gufungurwa bitewe n’uko yabuze umugemurira, hari n’abana basibaga amashuri bagiye kugemurira bene wabo bafunzwe, hari n’umuco mubi wababoneraga ho gutanga ruswa kuba polisi kugira ngo bafungure ababo ariko urwo rubuga bahuriragaho rugiye gucika, ndabona ari umutwaro Leta iruhuye abanyarwanda.”

Amakuru dukesha umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aremeza ko usibye no gufasha imiryango y’abafite ababo baba bafungiwe muri Sitasiyo za Polisi, ngo bituma n’umutekano w’abafunzwe nawo ubungwabungwa neza.

Ikindi ni uko hari n’uwakorewe icyaha wategekwaga kugemurira uwamuhemukiye byaba bitagenze gutyo agahita arekurwa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: