URUKIKO RW’UBUJURIRE RWA HELNSINKI RUZASOMA URUBANZA RWA BAZARAMBA MU NTANGIRIRO Z’UMWAKA UTAHA.

Kigali:Ku munsi wa gatatu, urukiko rw’ubujurire rwa  Helsinki muri Finland ubu ruri mu Rwanda, hakomeje kumvwa abatangabuhamya bashinja Pasteri Francois Bazaramba.

Bazaramba n'umwunganira barakurikira urubanza bari muri Finland.

Umutangabuhamya wazanywe kuri uyu wa gatatu yavanywe muri gereza ya Gikongoro mbere yo gutanga ubuhamya yavuze ko yafashwe nabi  cyane ubwo yaracumbikiwe muri Gereza ya Kigali.

Yabanje guhabwa icyo afungura kugira ngo abone uko atanga ubuhamya, ariko avuga ko adashaka gusubizwa muri gereza ya Kigali, ahubwo asubizwa I Gikongoro aho afungiwe.

Urukiko rumaze kuvugana n’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda rwamwereye ko ahita asubizwa I Gikongoro .

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buhagarariwe na Siboyintore Jean Bosco umushinjacyaha ufite ububasha mu gihugu hose bwemereye urukiko ko abatangabuhamya babiri bavanywe muri gereza ya Gikongoro bahita basubizwa yo.

Siboyintore imbere y’urukiko yagize ati: “Abatangabuhamya bafashwe nabi muri gereza ya Kigali bitari umugambi mubi wo kubabaza murwego rwo kubahatira gutanga ubumya”.

Uyu mutangabuhamya ufungiwe icyaha cya genocide yavuze ko ari mu gitero hamwe na Francois Bazaramba muri 1994 bishe umugabo witwa Emmanuel Havugimana. Uyu muntu nubwo yari afite indangamuntu yerekana ko ari umuhutu, ngo Bazaramba yarabyanze ashimangira ko amuzi neza ko ari umututsi.

Yavuze ko kandi hari n’abandi bagore batatu bishwe n’igitero cyarimo Francois Bazaramba.

Muri gereza ya Vantaa, aho Bazaramba afungiye nawe akomeje gukurikirana abatangabuhamya ari kumwe n’umwe mubamwunganira witwa Ville Hoikkala.

Urukiko ruzakomeza kumva abatangabuhamya bagera kuri 39 harimo abashinja n’abashinjura.

Kuri uyu wa kane harumvwa abatangabuhamya bavuye muri gereza ya Butare.

Biteganyijwe ko uru rubanza rw’ubujurire ruzasomwa mu ntangiriro z’umwaka utaha hamaze kumvwa abatangabuhamya bose mu Rwanda, muri Zambia na Tanzania.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: