IBIMENYETSO SIMUSIGA MURUKIKO MPANABYAHA RW’I RAHYE KURI MBARUSHIMANA

Netherlands: Kuri uyu wa gatanu murukiko mpanabyaha abashinjacyaha baratanga ibimenyetso bifatika byemeza urukiko ko Callixte Mbarushima yakoze ibyaha ndengakamere muri Kongo.

Callixte Mbarushimana n'umwunganira murukiko

Callixte Mbarushimana wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR ashinjwa ibyaha by’intambara bitanu, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu bitandatu.

Ibi byaha birimo no gufata abagore ku ngufu yabikoze mu mwaka w’2009 nkuko umushinjacyaha mukuru Moreno Ocampo n’abamufasha babivuga.

Ibimenyetso bitangwa kuri uyu wa gatanu nibyo bizashingirwaho n’urukiko kugira ngo rufate icyemezo cyo gutangira kuburanisha uyu munyarwanda cyangwa se arekurwe.

Mubyo ubushinjacyaha bugaragariza urukiko kuri uyu wa gatanu;  harimo ubutumwa bwohererezanywa kuri interineti aribyo bita e-mails, ibiganiro kuri telephone Mbarushimana yagiranye n’abandi bantu bo muri FDLR ndetse n’inyandiko zagiye zigenerwa abanyamakuru (Press releases).

Ubushinjacyaha buvuga ko Mbarushimana Callixte yatanze amabwiriza kuri FDLR yatumye hicwa abantu byibuze 384, gufata kungufu abagore n’abana 135, kunyereza abantu 521 no gukora ibikorwa by’iyica rubozo kubantu 38. Ibi byose ngo byakozwe mu mwaka 2009 nkuko ubushinjacyaha bubivuga.

Uwunganira Callixte Mbarushimana Nick Kaufman avuga ko nta bimenyetso bifatika bishinja umukiriya we, avuga ko ubushinjacyaha bugendera kuri raporo z’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu kandi ngo “ubuhamya burimo ntibufite inkomoko yizewe nta nubwo bukwiye guhabwa agaciro”.

Callixte Mbarushimana –  n’inzobere muri za mudasobwa(computer engineer), yatuye mubufaransa kuva 2002 yitwa impunzi ya politiki. Yahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR inyeshyamba zibarizwa muburasirazuba bwa Kongo zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda, izi nyeshyamba zigizwe n’abasirikare EX- FAR bamwe bakekwaho kuba barakoze genocide mu 1994.

Ifatwa rya Mbarushimana ryaje rikurikira irya Perezida wa FDLR Ignace Murwanashyaka n’umungirije Straton Musoni batawe muri yombi mu mpera z’umwaka wa 2009.

Kuva mukwezi kwa gatanu uyu mwaka Murwanashyaka na Musoni bombi bagejejwe murukiko aho baregwa ibyaha 55 bigizwe n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ibyaha bakoze bibereye I Burayi bagatanga amabwiriza kunyeshyamba ziri muri Kongo.

Abacamanza bo murukiko mpanabyaha ruri I Rahye mubuholandi bafite iminsi 60 kugira ngo bafate icyemezo niba batangira kuburanisha uru rubanza cyangwa se akarekurwa.

 

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: