URUKIKO RW’UBUJURIRE RWA FINLAND MU RWANDA

Urukiko rw’ubujurire rwa Helnsiki mugihugu cya Finland kuri uyu wa mbere rwatangiye kuburanisha Pasteur Francois Bazaramba.

Murubanza rwa Bazaramba Francois yaha ndetse yabaye umushinjcayaha ariko ubu atagikora ako kazi.

Umutangabuhamya X yabajijwe niba azi uyu mu Pasteur, yemeza ko amuzi avuga ko Muri Genocide hari inama yabereye muri Komini Nyakizu Bazaramba yari ayirimo, muri iyo nama yavuze ko hari abakozi ba CSR bari mugace atuyemo kandi ari ibyitso by’inyenzi bagomba gushakishwa bakicwa.

Umutangabuhamya yabajijwe uburyo azi aya makuru, nawe avuga ko yabonye inyandikomvugo y’iyi nama muri 94 mukwezi kwa 6.

Uyu mutangabuhamya wakoze akazi k’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha yanabajijwe niba hari umwe mubatangabuhamya wakorewe ibikorwa bibaza umubiri ibyo bita torture,hagamijwe kubona ubuhamya bushinja Francois Bazaramba ariko we arabihakana.

Ubushinjacyaha ni nawe bwashinjaga ko yashatse abatangabuhamya bavuga ibinyoma mugushinja Francois Bazaramba.

Undi mutangabuhamya yabaga I Butare muri Nyakizu, ngo yabonanye na Bazaramba arimo gutegura igitero cyo kubica, ngo yibuka ko yazanye n’abandi bantu bazanye imihoro baje kubica.

Avuga yabyiboneye n’amaso ye kandi Bazaramba niwe wari ubayoboye! Avuga ko Francois Bazaramba yari umuntu ukomeye cyane kuburyo yabonanaga na Pauline Nyiramasuhuko ubu wamaze gukatirwa n’urukiko rw’arusha.

Pr. Francois Bazaramba

Avuga ko nta mufungwa ufatwa nabi kubera ko yanze gushinja. Ikindi cyatinzweho n’ikoreshwa rya Gacaca muri gereza, umutangabuhamya akaba yavuze ko abafungwa bo muri gereza ya Butare bari baranze kwirega no kwemera icyaha maze hifashishwa Gacaca.

Muri uru rubanza harakoreshwa ikoranabuhanga mu itumanaho ibyo bita  “Video Conference” Bazaramba arimo gukurikirana abatangabuhamya bari murukiko ruri mu Rwanda ariko bo barumva ijwi rye gusa batamureba.

Mu Rwanda hazumvwa abatangabuhamya basaga mirongo itanu (50).

Pasteur Francois Bazaramba afungiye mu gihugu cya Finland kuva mu mwaka 2007, akaba yaratawe muri yombi amaze imyaka 4 muri icyo gihugu.

Akekwaho kuba yaragize uruhare murupfu rw’abatutsi mu cyahoze ari Butare, cyane cyane mu itorero rya Cyahinda ndetse anayobora ibitero byahigaga abatutsi.

Icyaha cya Genoside cyari cyamuhamye murukiko rwa mbere rw’I remezo muri Finland ndetse akatirwa gufungwa burundu, ariko ahita ajurira iki cyemezo.

Usibye igihugu cy’u Rwanda, urukiko rwo muri Finland ruzakorera no mu gihugu cya Zambia na Tanzania ahazumvwa abatangabuhamya bashinjura Bazaramba batari mu Rwanda.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 12/09/2011, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: